Site icon Rugali – Amakuru

Imena yahakanye gukoresha abagore b’abo bakoranaga,asaba kurekurwa ngo yite ku ruhinja rwe.

Mu ipantaro y’ikoboyi, ishati irimo amabara y’umweru n’ikoti ry’umweru niko Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere yagaragaye mu rukiko aburanishwa ku byaha birimo itonesha.

Ni ku nshuro ya mbere iburanisha ribayeho kuva Evode yatabwa muri yombi, akaba agomba kwisobanura hanyuma hagafatwa umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyari cyuzuye abantu benshi baje gukurikirana imigendekere y’uru rubanza. Evode yitabye urukiko ari kumwe n’abunganizi babiri mu gihe abo bareganwa bandi babiri basangiye abunganizi babiri.

Imena yatawe muri yombi tariki ya 27 Mutarama 2017. Aregwa hamwe n’abandi bantu babiri barimo uwari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Kayumba n’Ushinzwe Ishami rya Tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Joseph Kagabo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Imena akiri Umunyamabanga wa Leta yasinye iteka riha uruhushya ikigo GDG cy’abagore ba Kayumba na Kagabo bareganwa hamwe nta burenganzira abifitiye, ndetse akongera kurisinya icyo kigo cyegurirwa abashoramari ARM bakiguze ibihumbi 20 by’amadolari akagabanwa na bariya bagore.

Umushinjacyaha yagize ati “Ni bya bindi bijyanye n’itonesha rishingiye ku gufata icyemezo gifitanye isano n’ikindi cyaha akurikiranyweho cyo gutanga inyandiko ku muntu udakwiye kuyihabwa ari umukozi wa Leta no gutonesha abagore b’abakozi bakoranaga na we.”

Yakomeje avuga ko yononnye iteka rya Perezida nimero 63/02 ryo kuwa 12 Gashyantare 2014, rikuraho amateka ya Perezida ashyiraho imbago kandi akanazitangira impushya zo kuzicukura. Ibi ngo bikaba bisobanuye ko ayo mateka ajyanye n’ubucukuzi n’ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro atari agisinywa na Minisitiri.

Mu kwiregura kuri uri iyi ngingo, Imena yavuze ko mu gutanga ibyangombwa, ubusabe bwacaga muri komite ihuriweho n’ikigo gishinzwe umutungo kamere na Minisiteri ikiyobora yakwemeza ko usaba yujuje ibisabwa bigatangwa.

Yavuze ko nta teka na rimwe yigeze asinya ritanyuze ku bayobozi babiri bagomba kwemeza ibirikubiyemo.

Ku bijyanye no gutonesha abagore b’abo bakorana akabaha icyangombwa abizi ko bitemewe, Imena yasobanuye ko atari azi ko iriya kompanyi ari iy’abagore b’abakozi bakoraga mu kigo cy’Umutungo Kamere ndetse ko atari kumenya abantu 440 bakoraga muri Minirena no mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere n’abagore babo.

Yagize ati “Ibi byose byagaragajwe nta kintu na kimwe nakoze mu gutanga uruhushya ruhabwa GDG no kuyemerera kurwikuraho rugahabwa indi ngamije inyungu izo arizo zose zanjye. Ntacyo nakoze kinyuranye n’itegeko.”

Iyi ngingo yagaragayemo kwivuguruza kuko Kayumba bareganwa yabwiye urukiko ko akimenya ko umugore we na mugenzi we bagiye gufungura ikompanyi, yamugishije [Evode Imena] inama; yakomeje avuga ko impungenge basanzemo arizo zatumye abo bagore bagurisha icyangombwa cyabo undi mushoramari.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko yimye uruhushya ikompanyi ya Nyaruguru Mining ya Straton Ndamage, aho yakoraga mu buryo butemewe n’amategeko akahaha indi yitwa Mashamba Mining. Imena yasobanuye ko iyi kompanyi ya Ndamage mu 2012 yabwiwe na Minisitiri Stanislas Kamanzi ko itujuje ibisabwa.

Ngo nyuma y’amezi atandatu nawe yarongeye arayihakanira, nyamara yari yemerewe uruhushya n’Umuyobozi w’ikigo cy’umutungo kamere. Ku bijyanye n’ikompanyi yitwa Mashamba, yavuze ko yayumvise mu rukiko gusa.

Yasabye kurekurwa akajya kurera uruhinja

Imena yasabye urukiko ko rwamurekura kuko adashobora kwihisha ubutabera ndetse afite n’uruhinja agomba kwitaho, amagambo yakuruye amarangamutima mu cyumba cy’iburanisha benshi bakitsa imitima.

Ati “Ndasaba ko ibyaha nkurikiranyweho nabigirwaho umwere nkataha. Ntabwo nshobora kwihisha ubutabera, kuri CID bantumaho ninjye wijyanye, aho ntuye harazwi mfite urugo mfite umuryango igihe cyose bantumaho naboneka. Mfite rero n’uruhinja rw’ukwezi kumwe n’igice mwanyemereye nkajya kururera.”

Imena, Kayumba na Kagabo bakekwaho ibyaha bijyanye n’itonesha, gufata ibyemezo binyuranyije n’amategeko n’inyandiko mpimabano.

Urukiko ruzafata icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo.
Evode Imena n’abo baregwa hamwe bari imbere y’inteko iburanisha hamwe n’abunganizi

Igihe.com

Exit mobile version