Site icon Rugali – Amakuru

Imbunda muri politiki

Dusobanukirwe n’akamaro k’imbunda muri politiki (2)

Tuributsa ibintu bibiri uyu munsi: (a). Intambara nk’uburyo bworoshye bwo gufungura urubuga rwa politiki, (b) n’ intambara nk’ikibi kiruta ibindi.

a. Intambara uburyo bworoshye bwo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda.

“Nihaba intambara mu Rwanda, abanyamakuru b’Isi yose bazahurura. Bazababaza opozisiyo impamvu yateje intambara … na PK azasobanura impamvu Abanyarwanda bamurwanya, bamutejeho intambara kandi “amaze gutorwa na bo” ijana ku jana (100%).

Urusoro niruvuga mu Rwakagame, byanze bikunze urubuga rwa politi ruzafunguka. Abanyapolitiki bahungiye ku Isi hose ndetse n’abari mu Rwanda bazavuga binigure.

Abanyamakuru b’abanyamahanga n’ab’abanyarwanda bazaba bari mu Rwanda, bakurikirana urugamba, Pkagame ntazashobora kubapfuka umunwa ukundi nkuko yabigenjeje mu “gihe cy’amahoro”. Ntibishoboka.

Mu ijambo rimwe, intambara ya Sankara… nikomera ibyahishwe byose, kuva kuri A kugera kuri Z bizahishurwa maze Pkagame n’agatsiko ke bibone bambaye ubusa nk’umwana ukivuka.

Ibyo ni byo CIA ibwira Paul kagame, iti uko tubibona: amajenoside wakoze mu karere u Rwanda ruherereyemo, ivanguramoko wimakaje mu Rwanda, abantu bose wishe nyuma ya jenoside, ukuntu ibihugu byose muturanye bikwanga urunuka, …. iyi ntambara yimirije imbere ntuzayitsinda, ndakurahiye. Reba ukuntu wayicubya, amazi atararenga inkombe.”

Ubwoba bw’Intambara ya Callixte Sankara n’ Ifungurwa rya Victoire Ingabire na Kizito Mihigo.

Ubwoba bw’Intambara ya Callixte Sankara n’ Ifungurwa rya Victoire Ingabi…
Victoire Ingabire, ati ”ubu ni ho urugamba rugitangira”. Abanyarwanda twese twatunguwe n’ifungurwa rya Victoire …

b. Twemere ko intambara ari cyo kibi kiruta ibindi, ariko…?

IGISOBANURO CY’URUPFU by Kizito Mihigo

IGISOBANURO CY’URUPFU by Kizito Mihigo

Icyamamare cy’umuhanzi w’umunyarwanda Kizito Mihigo yasobanuye, mu buryo bwe, akamaro k’imbunda. Imbunda irica. Intambara = Urupfu.

Kizito Mihigo, ati “urupfu ni cyo kibi kiruta ibindi ariko rutubera inzira igana icyiza kiruta ibindi”. Urupfu ni inzira ijyana mu ijuru ku Mana.

Intambara na yo ni cyo kibi kiruta ibindi ariko ni nayo nzira yonyine igeza abantu bose ku cyiza kibarutira ibindi byose: kuva mu bugaragu. Nta hantu na hamwe, ku Isi, abaturage babonye uburenganzira bwabo bataburwaniye, hatagize ibitambo.

Ni ukuri: abantu nka 5 bamaze gupfa mu ntambara ya Sankara. Ariko ayo maraso yabo avanye abantu 2.140 mu buroko. Naho abantu batagira ingano turanezerewe.

Urupfu rubabaje cyane rwa batanu rwatugejeje ku cyiza kiruta ibindi: umunezero wa benshi.

Samuel Lyarahoze

Exit mobile version