Site icon Rugali – Amakuru

Imbabura zaramanitswe! Hari abakozi ba RAB bavuga ko bagiye kumara amezi 3 badahembwa

Abakozi bagera kuri 200 b’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) bavuga ko baheruka guhembwa muri Kamena 2019. Ngo hari abandi barenga 400 barimo abayobozi bakuru ba RAB bahembwa ku gihe kuko buri taliki 26 baba babonye umushahara wabo.

Bamwe mu bakozi ba RAB bavuga ko bagiye kumara amezi agera kuri atatu batarahembwa

Umwe muri bo yabwiye Umuseke ko amakuru afite avuga ko nta kibazo cy’ingengo y’imari gihari kuko amafaranga ahari ahubwo ikibazo ari uko ushinzwe imirimo rusange y’ikigo (Corporate Division Manager) abigendamo biguru ntege.

Ngo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaye RAB amafaranga yose ikeneye kugira ngo ihembe abakozi.

Uwo mukozi wa RAB utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “ Ibi bituma hari bamwe muri twe batanga umusaruro muke. Umukozi utitabwaho nawe ntakora neza.”

Ngo ni ikibazo kimaze iminsi kandi kibagiraho ingaruka zirimo kudashobora kwishyurira abana babo amashuri neza, guhabwa ibihano n’ibigo by’imari ku bafite inguzanyo n’ibirarane mu kuzishyura, gushwana no guterwa ikizere n’abo bakodeshereza inzu, n’aho bikopesha muri za quartiers n’ibindi.

Basaba inzego nkuru z’igihugu gutangira kureba iby’iki kibazo n’ibindi bikirimo kandi badashidikanya ko bigira ingaruka ku mikorere myiza n’umusaruro by’iki kigo gishinzwe guteza imbere urwego Abanyarwanda benshi bashingiyeho ubuzima bwabo.

Pauline Mushimiyimana ushinzwe imirimo rusange muri RAB ( Corporate Division Manager) yabwiye Umuseke ko ‘mu by’ukuri nta muntu ufitiwe ibirarane wigeze abegera ngo bananirwe kumukemurira ikibazo.’

Mushimiyimana avuga ko nta mukozi wa RAB ufitiwe ibirarane.

Ati: “ Nta birarane by’aba contractuals dufite.Watubwirira uwumva tumufitiye ikirarane wese akazatwegera tukareba hanyuma twasanga hari ikibazo k’ikirarane tuzamwishyura.”

Pauline Mushimiyimana avuga ko ubusanzwe nta mukozi ubagezaho ikibazo ngo babure uko bagikemura.Agasaba ko uwaba afite ikibazo wese yakwegera ubuyobozi bukimukemurira.

Yarangije ikiganiro yahaye umunyamakuru w’Umuseke amushimira kuba yabakoreye ubuvugizi kandi avuga ko n’abo biteguye kubafasha (abakozi ba RAB bavuga ko batarahembwa)

Ati ” Wakoze cyane kubakorera ubuvugizi. Natwe twiteguye kubafasha…”

Umuseke wagerageje kuvugana na Dr Patrick Karangwa uyobora RAB ku rwego rw’igihugu ngo atubwire niba bazi icyo kibazo hamwe n’ingamba zo kugikemura, atubwira ko ari mu nama.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version