Amashusho utabonye ya Diane Rwigara n’umubyeyi we, urukiko rumaze kubagira abere. Muri macye, ibyishimo bagaragaje n’ibyo bagaragarijwe bikaba byari agahebuzo nk’uko bigaragara mu mashusho.
Ibyishimo byari byose nyuma y’imyanzuro y’urubanza
Abandi bareganwaga hamwe na Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond bakunda kwita Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, aba bose bari hanze y’u Rwanda bakaba bashinjwa ibyaha byo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Iki cyaha cyashinjwaga Mukangemanyi Adeline Rwigara.
Ibyo Mukangemanyi Adeline Rwigara yaganiraga n’abantu kuri Whatsapp, Urukiko rwahamije ko bitagize icyaha kuko baganiraga hagati yabo nk’abantu batakoze icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Diane Rwigara we yari amaze igihe akurikiranyweho icyaha cyo gucura no gukoresha impapuro mpimbano ndetse n’ibijyanye no gushaka guteza imvururu muri rubanda.
Ibyo Diane Rwigara yabwiye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye akavugamo ibintu bitandukanye birimo kuba hari akarengane kagaragara mu kwimura abantu ku nyungu rusange, aho yavuze ko ubukungu buri mu bantu bamwe no kuvuga ko hari abantu baburirwa irengero ubuyobozi ntibugire icyo bukora, ibyo ngo ntaho ubushinjacyaha bwagaragaje ko biteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Inshuti z’uyumuryango zakomeje kubaba inyuma kugeza ku munota wanyuma bahinduka abere .
Umucamanza kandi yavuze ko abo yabwiraga ari abanyamakuru b’umwuga yagaragarizaga ibitekerezo bye bityo ko ibyo nta cyaha yabikozemo kuko Itegeko Nshinga rimwemerera gutanga ibitekerezo.
Ku cyaha cyo guhimba no gukoresha impapuro mpimbano, umucamanza yagaragaje ko n’ubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abantu Diane Rwigara yatse imyirondoro nyuma bukanagaragaza ko imikono yabo yiganywe, ngo ntaho ibyo bigaragaza ko uwahimbye iyi mikono ari Diane Rwigara. Kuba ubushinjacyaha buvuga ko Diane Rwigara yashyikirije iyi mikono Komisiyo y’amatora abizi neza ko ari imihimbano, ngo ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha ntabwo bihagije.
Ibyishimo byari byose hanze ,nyuma yo gusomerwa
Nyuma yo gusobanura neza ibyo abaregwa bashinjwa ndetse n’impamvu zitandukanye zituma bitabahama, umucamanza mu rukiko rukuru yanzuye ko bombi bahanagurwaho ibyaha byose baregwa.
Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 bahita bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera. Bakomeje gufungwa kugeza mu mezi macye ashize ubwo bafungurwaga bagakomeza kuburana badafunzi.
Abantu batandukanye bafataga amafoto y’urwibutso nyuma y’imyanzuro y’urukiko
Bibiriya n’ikimwe mu bikoresho Mukangemanyi yahoranaga igihe yabaga aje murukiko