Site icon Rugali – Amakuru

Imana irinde abafashije Cassien Ntamuhanga kuva muri gereza RWANDA ya Paul Kagame n’agatsiko. Muti kuki?

Maze kumva ibintu Cassien Ntamuhanga yavuze muri iyi video ariko byandenze kuko ibintu yavuze biragaragaza ko ka kanyamasyo UKURI karimo kugenda gasatira semuhanuka IKINYOMA cya Paul Kagame na FPR. Twizere ko imana yafashije abacikishije Cassien Ntamuhanga izanarinda Kizito Mihigo nawe akazatubwira ubuhamya bwe dore ko noneho Ntamuhanga yashimangiye ibyo twese twari tuzi ko Kizito yazize gushaka kumvikanisha abanyarwanda muri rusange ndetse no kumvisha abantu ko n’abahutu bishwe na Kagame/FPR ari abantu nk’abandi tugomba kwibuka.

Impamvu rero nasabye ko imana yarinda abafashije Ntamuhanga gusohoka muri gereza RWANDA ya Paul Kagame nuko tutari kuzapfa tumenye ukuri kw’ifungwa rye na mugenzi we Kizito Mihigo. None Ntamuhanga araje yiyongeye ku ruhande rw’abanyarwanda bashaka impinduka mu Rwanda kandi bifuza ko ukuri kumenyekana ibyabaye mu Rwanda bikaba intandaro you kuduhuza aho kudutanya maze barusahurira mu nduru nka Kagame n’agatsiko ke ko muri FPR tukabirukana burundu.

Exit mobile version