Site icon Rugali – Amakuru

Imana imwakire mu bayo -> Papy Faty wakinnye i Burundi no mu Rwanda yaguye mu kibuga arapfa

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Papy Faty wakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi – Intamba mu Rugamba – yaguye mu kibuga aho yakinaga muri eSwatini ahita apfa. Birakekwa ko yazize umutima.

Uwahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Burundi yemereye umunyamakuru wa BBC ko mugenzi we Papy Faty koko yitabye Imana bitunguranye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yamenyekaniye mu ikipe ya Inter Star i Burundi, yayivuyemo mu 2008 ajya mu ikipe ya Trabzonspor muri Turkiya ariko ntiyahatinda aza kugaruka muri Africa.

Ikibazo cy’umutima

Yakinnye mu Rwanda muri APR FC (2011 – 2012) aho ngo yajyaga agira uburwayi bw’umutima.

Mu mpera z’umwaka ushize ikipe ya Real Kings FC y’i Durban muri Africa y’Epfo yahagaritse amasezerano ya Papy Faty kubera uburwayi bw’umutima ngo abanze ajye kwivuza.

Mu kwezi kwa kabiri Papy Faty nibwo yabonetse mu kibuga akinira ikipe ya Malanti Chiefs muri eSwatini.

Icyo gihe yabwiye ikinyamakuru KickOff.com cyandika ku mupira w’amaguru ko atagiye kubagwa umutima ahubwo yahisemo kwivuza imiti ya gakondo.

Abazi Papy Faty bavuga ku mbuga nkoranyambaga ko bakeka ko ubu burwayi aribwo yazize uyu munsi.

Faty, umukinnyi w’imyaka 28, yari afite amasezerano y’amezi atandatu y’igerageza mu ikipe ya Malanti.

Exit mobile version