Site icon Rugali – Amakuru

Ikoranabuhanga, imwe mu mpamvu y’isubikwa ry’urubanza rw’abari abayobozi ba FDLR

LaForce Fils Bazeye na Abega ba FDLR barezwe ubwicanyi mu nkambi no ku bakozi ba BRALIRWA

Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’iz’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwasubitse iburanisha ry’urubanza rw’abantu 2 bahoze mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR.

Impamvu z’isubikwa ni uko aba banyamategeko batashoboye kwinjira mu ikoranabuhanga bubitse dosiye zo mu nkiko hamwe n’umwe mu bunganirizi yasabye gukurwa muri uru rubanza.

Ignace Nkaka wari uziwi ku mazina ya La Forge Fils Bazeye yari umuvugizi w’umutwe wa FDLR, naho Col Jean Pierre Nsekanabo wiyitaga Abega akaba yari ashinzwe iperereza muri uyu mutwe.

Aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba bavuze ko batarabona inyandiko y’ibirego naho umunyamategeko wunganira Nsekanabo we akaba yasabye gukurwa muri uru rubanza.

Bwa mbere bambaye imyenda y’iroza iranga abanyururu, baziritse amapingu ku maboko yombi, Ignace Nkaka na Jean Pierre Nsekanabo bagaragaye mu rukiko basa n’abiyumvira.

Bakinjira mu rukiko nta mwunganizi mu mategeko wari ubaherekeje bituma umucamanza aba ahagaritse iburanisha kuko abaregwa bamubwiraga ko batazi impamvu abunganizi babo batitabye.
Nyuma y’iminota nka 10 ni bwo umunyamategeko Nkuba Milton yinjiye asaba imbabazi zo gukererwa , mbere yo kuvuga ko aje kunganira Ignace Nkaka.

Mugenzi we Beatta Mukeshimana we ntiyagaragaye mu rukiko ahubwo yohereje ibaruwa yandikiye urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko asaba gukurwa muri uru rubanza.
Yavugaga ko uburemere bw’urubanza butatuma abona umwanya wo kurutegura kandi umutimanama we utamwemerera kunganira Nsekanabo mu rubanza nk’uru .

Ahawe ijambo, Jean Pierre Nsekanabo yavuze ko ntacyo yahindura ku cyemezo cy’uwari umwunganizi we asaba ko yashakirwa undi umwunganira.
Indi nzitizi yazamuwe n’abaregwa ni uko baba bo cyangwa se abunganizi babo nta n’umwe uvuga ko yabashije kubona inyandiko ikubiyemo ibirego bityo, ko badashobora kugira icyo bavuga ku birego batarabona .

Byagaragaye ko ikibazo kiri mu buryo bw’ikoranabuhanga bubitse amakuru arebana na dosiye zo mu nkiko , aba banyamategeko batashoboye kwinjiramo.

Umucamanza yavuze ko iki kibazo kigomba kuvanwa mu nzira kugira ngo kidakomeza kuba impamvu itinza urubanza. Umucamanza yategetse ababuranyi kuzongera kwitaba urukiko ku itariki ya 30 z’ukwezi gutaha impamvu zateye iri subika ntizongere kugarurwa.

Ignace Nkaka wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR ndetse na Col Jean Pierre Nsekanabo bafatiwe ku mupaka wa Congo isangiye na Uganda bavuye i Kampala aho ubushinjacyaha bwemeza ko bagiranye inama n’abayobozi ba gisirikare b’iki gihugu .
Iyi nama ni ishingiro rya kimwe mu birego , cyo gukorana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda .

Mu bihe bitandukanye abategetsi b’u Rwanda bakunze kumvikana bashinja aba Uganda gufasha umutwe wa FDLR mu mugambi wo kugaba ibitero mu Rwanda

BBC

Exit mobile version