Ikirwa ya Sabanegwa gihora giteza intugunda ku Rwanda n’u Burundi gikikijwe n’umugezi w’Akanyaru ndetse n’igishanga cy’umuceri. Icyo gishanga abaturage b’ibihugu byombi baragihinga ariko bigoye kumenya imbibe ku bihugu byombi ku wahagera ari mushya muri ako gace.
Mu maso, Sabanegwa iboneka muri komini Mwumba mu ntara ya Ngozi mu Burundi. Iyi ntara ihana imbibi n’akarere ka Gisagara mu murenge wa Kigembe.
Abaturage baganiriye n’Ijwi ry’Amerika baba abarundi ndetse n’abanyarwanda bemeza ko ikirwa Sabanegwa cyamye gituwe n’Abarundi. Kugeza ubu ibihugu byombi byashyizeho inzego z’umutekano zicunga icyo kirwa.
Mu mwaka w’ibihumbi 2014 ibihugu byombi byarebanye ay’ingwe kubera umurundi washatse kuzamuraho inzu.
Mu mwaka w’a 2010 abari batuye ku musozi wa Kigembe mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo u Rwanda rwarabimuye kubera umutekano muke bivugwa ko ushingiye ku kirwa cya Sabanegwa.
Source: VOA