Ikinyamakuru igihe giherutse gutangaza amafoto y’ishyungura rya Me Nzamwita Toy, muri ayo mafoto harimo amfoto atatu y’abana ba Me Nzamwita yerekananaga akababaro kenshi bari batewe n’urupfu rw’umubyeyi wabo warashwe na polisi ya Kagame kuburyo abanyarwanda batari bacye bayavuzeho byinshi.
Reba iyi video hasi yerekana ayo mafoto y’abana ba Me Nzamwita Toy ikinyamakuru Igihe.com cyakuyeho. Ntawabura kwibaza impamvu aya mafoto bayanyonze. Ese Kagame na DMI ye baba baragize ubwoba bw’umujinya n’agahinda abanyarwanda benshi berekanye bamaze kubona aya mafoto?
Aya mafoto ubona hasi kw’ifoto y’ ikinyamakuru Rugali twashoboye kuyakura ku rubuga rw ‘ikinyamakuru Igihe nkuko muyabona hasi aha (Ifoto ya kabili, gatatu niya kane) ubwo hari
Mu gihe nashaka kongera gukoresha imwe mu mafoto y’abana ba Nzamwita Toy, ubwo nasuraga urubuga rw’ikinyamakuru Igihe, nasanze y’amafoto y’abana ba Me Nzamwita Toy barayakuyeho nkuko bigaragara kuri iyi foto y’urubuga rw’Igihe.com hasi:
Liliane Umuhoza
Nyagatare, Rwanda