Kino kinyamakuru cyashoboye kuvugana nabantu benshi batandukanye by’umwihariko kinavugana na Mubarak Kalisa wahungiye muri Austaraliya, bwa mbere yahungiye muri Afrika y’Epfo leta ya Kagame igakomeza kumugendaho aho byarangiye ahungiye muri Austaraliya.
Kino kinyamakuru munkuru yacyo ndende kibanze kubwicanyi bwabakozi ba Ambasade z’u Rwanda uko abanyarwanda bitwa impunzi za abanyarwanda zahunze leta y’u Rwanda, ukuntu aribo basubira inyuma bakaba abicanyi ba Kagame.
Ikinyamakuru ABC. NET cyashoboye kubona indahiro ya FPR yarahiwe numwe mumpunzi witwa Emmanuel Karekezi utuye muri Austaraliya.
Uyu Emmanuel Karekezi yahungiye muri kino gihugu mumwaka wa 2004 avuga ko ahunze leta ya Kagame ko ari Leta yabicanyi.
Nyamara uyu mugabo hamwe nabandi Leta y’u Rwanda irimo kubakoresha mubikorwa byo guhiga abatavuga rumwe na Kagame, gushaka kubica no guteza umutekano muke mubihugu byabakiriye.
Indahiro ya Emmanuel Karekezi hamwe na bagenzi be bayikoreye mugihugu cya Singapour kuko u Rwanda rutagira Ambassade muri Austaraliya.
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri leta y’u Rwanda subwa none cg ngo bibe umwihariko wa Austaraliya gusa, nibikorwa Kagame akoresha hirya nohino kw’Isi nkuko icyo Kinyamakuru gikomeza kibivuga mubiganiro cyagiranye n’impuguke cya shoboye kubaza.
Tugarutse kubugizi bwa nabi bwa Leta y’u Rwanda Rnc France ifite amakuru yakuye munzego ziperereza mugihugu tutavuze izina ko kw’itariki ya 07/10 /2019 inzego za leta y’u Rwanda zizohereza abicanyi bazamara iminsi mu bihugu bya France Belgique n’Ubudage.
Bano bantu bazaza mwizina ry’ababyinnyi ariko hazaba harimo abasirikare bashobora kuzatinda muribi bihugu tuvuze hejuru.
Abanyarwanda mutuye mubihugu tuvuze hejuru musabwe kwirinda kurya cg kunywa ibyo mwakirijwe nababakiriye aho mugiye hose.
Ikizazana abo tuvuze hejuru nukuroga no guhugura bamwe mubakoze indahiro ya FPR Inkotanyi, uburyo bagomba kugera kubatavuga rumwe na Kagame kubigisha uko bagomba gucengera mumashyaka ya opoziyo noguhiga gihamya zafasha kugusha mumitego opoziyo.
Ibintu byo kuza kwaka ubuhungiro mu bihugu byo hanze hanyuma mugihe gito ubuhunzi bwamara kuboneka impunzi za abanyarwanda zigatangira gukoreshwa na za Ambassade y’u Rwanda nibintu bimaze gufata indi ntera.
Impunzi nyinshi z’Abanyarwanda muzazibono muri Rda day no mubikorwa bya FPR mumahanga.
Amafoto na za vidéo zigaragaza bano bantu bitwa ko bahunze leta y’u Rwanda bari mubikorwa bya politiki ya FPR arakenewe kugirango ahabwe inzego ziperereza mubihugu byo hanze.
Nti twabura gushimira bwana Kalisa Mubarak nabandi benshi bifuza ko ikiremwa muntu gikwiye kwishyira cyikizana ahari hohose kw’isi kitabangamiwe.
Ushatse gusoma inkuru ngiyo hasi 👇.
https://mobile.abc.net.au/…/spies-in-our-suburbs-…/11317704…
Emmanuel Karekezi mukaziga gatukura.