Icyongereza cyuzuye amafuti cyanditswe n’umurenge wa Kacyiru kirimo kuvugisha benshi. Itangazo ryanditswe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, rikomeje kuvugisha benshi amangambure bitewe n’icyongereza cyuzuyemo amakosa kirigaragaramo, gusa umunyamabanga Nshingwabikorwa bigaragara ko ari we washyizeho umukono we yasobanuye ko atari we wanditse urwo rwandiko.
Iri tangazo ryakwirakwijwe henshi abantu banenga abaryanditse
Iri tangazo rikomeje gukwira henshi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp, hari n’abagiye bibaza impamvu ritanditswe mu Kinyarwanda kandi ababwirwaga ari abaturage bumva ururimi rwabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimihurura, Madamu Murekatete Patricie wahoze ayobora umurenge wa Kacyiru, ni we bigaragara ko yashyize umukono kuri iri tangazo, ndetse yemera ko na we arimo kubazwa ibyaryo n’abantu babonye ricicikana, ariko yasobanuriye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ryanditswe adahari atari na we warisinye, ahubwo ko byakozwe na Rugambage Emmanuel wari ushinzwe irangamimerere na notariya (Etat Civil) mu murenge wa Kacyiru, ubu na we akaba yarahavuye ajya gukorera i Jabana.
Bigaragara ko ririmo amakosa menshi y’imyandikire n’ikibonezamvugo cy’icyongereza
Murekatete Patricie ati: “Rero ntabwo ari njyewe wayisinye iriya baruwa rwose, ejo abantu barabimbajije, ni ibaruwa yakozwe ndi muri konji isinywa na Etat Civil, ni uko wenda nyine yasinye mu izina ryanjye ariko ntabwo ari njyewe wayanditse nta n’ubwo nsinya kuriya. Ubu njyewe nsigaye ndi ku Kimihurura, uwo Etat Civil na we ari i Jabana yitwa Rugambage Emmanuel.”
Murekatete Patricie wayoboraga umurenge wa Kacyiru asobanura ko atari we wanditse itangazo
Rugambage Emmanuel yemereye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ari we koko wanditse iri tangazo, ashimangira ko batashatse kwandika mu cyongereza kandi bigenewe abaturage, ahubwo ngo hari n’iby’ikinyarwanda n’igifaransa, byakozwe kugirango n’abanyamahanga bajya muri utwo tubari cyangwa amahoteli babashe gusobanukirwa ibyanditswe.
Yagize ati: “Umurenge wa Kacyiru ufite amaresitora n’amabare afite abayobozi batazi icyo Kinyarwanda tuvuga ariko n’iby’Ikinyarwanda birahari. Kuba byanditswe mu cyongereza byo byari bikwiye… Nanjye nagisomye numva harimo utuntu tudafututse… N’uwari warinteguriye naramubajije nti ese ko mbona iri tangazo rifite ikibazo koko?… Ati erega na we urazi uru rurimi, ni ururimi rushya turimo twiga twese…”
Ukwezi.com