Site icon Rugali – Amakuru

Ikindi kimenyetso simusiga ko Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho ananiwe akaba yakagobye kwegura

Abarwara Malaria bariyongera, abahitanwa na yo bo bakagabanuka

*Abayoboye amadini akomeye mu Rwanda batumiwe ngo bafashe MINISANTE kurwanya Malaria
*Umubare w’abahitanywe na Malaria wavuye kuri 499 ugera kuri 424 muri 2015
*MINISANTE igiye gutangiza ubukangurambaga budasanzwe bwo kurwanya Malaria
*Ntitwicwa na Malaria twicwa no gutinda kujya kwa muganga – Min Binagwaho

Mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima yagiranye n’Abanyamadini barebera hamwe ubufatanye mu guhangana no kurwanya indwara ya Malaria; kuri uyu wa 22 Mutarama; iyi Ministeri yagaragaje ko umubare w’abarwara iyi ndwara ukomeje kwiyongera. Icyegeranyo kigaragaza ishusho y’iyi ndwara kuva muri 2012 kigaragara ko muri 2012 abarwaye Malaria bari 514.173, abahitanywe na yo bakaba 325 mu gihe muri 2015 yahitanye 424 muri 1.957.000 bari baragaweho n’iyi ndwara.

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima avuga ko Malaria ari Tolerance zero mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikibazo cy’ubwiyongere bwa Malaria ari rusange mu bihugu bisanzwe bigaragaramo iyi ndwara, MINISANTE ivuga ko ihindagurika ry’ikirere, cyaranzwe n’ubushyuhe bukabije muri 2015, ari yo ntandaro y’ubu bwiyongere.
Mu cyegeranyo cyagaragajwe n’iyi Minisiteri bigaragara ko umubare w’abahitanwa n’iyi ndwara wagabanutse cyane aho muri 2012 abahitanywe n’iyi ndwara bari 325 muri 514.173 bari bafashwe na yo mu gihe muri 2015 abasanganywe Malaria bari 1.957.000 ariko abahitanywe na yo ari 424.
 
MINISANTE mu kurwanya ubwiyongere bwa Malaria, yitabaje izindi nzego…
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ku bufatanye n’inzego zikunze guhura n’abaturage nk’abanyamadini, hagiye gutangizwa Ubukangurambaga buhoraho bwo guhangana no kurwanya Malaria.
Ubu bukangurambaga budadasanzwe bufite insanganyamatsiko igira iti “Zero tolerance to Malaria death”, bishatse kuvuga ko nta kwihanganira na busa imfu ziterwa na Malaria.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Anges Binagwaho yasabye abayobozi b’Amadini mu Rwanda bari batumiwe kujya bacisha mu biganiro byabo ubutumwa bwibutsa abaturage kurara mu Nzitiramibu zikoranye/ziteye umuti, gukora isuku aho batuye, kwibuka gukinga amadirishya bugorobye no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso bya Malaria.
Dr Binagwaho wemeza ko Malaria yiyongereye, ariko ngo hari uburyo bwinshi bwo kwirinda no kurwanya Malaria kandi budahenze bityo ko buri muturage akwiye kubigira ibye.

Ntitwicwa na Malaria twicwa no gutinda kuyivuza – Min Binagwaho

Agira icyo asaba aba bahagarariye amadini, Minisitiri Binagwaho yagize ati “…mushishikarize abo muyobora gukuraho ibiziba by’amazi byegereye aho batuye, buri wese agure inzitiramibu bitume umubu utabona aho wororokera, ibi kandi bizakurinda, birinde umuryango wawe binarinde abaturanyi.”
Dr Binagwaho avuga ko mu gihe aba banyamadini bakumvisha abayoboke babo gukurikiza aya mabwiriza azagarukwaho muri ubu bukangurambaga, byashimangira iyi ntego yo kutihanganira imfu ziterwa na Malaria.
Ati “Mu gihe muzumvisha Abanyarwanda muyoboye ko uwagaragaweho kugira umuriro mwinshi, kuruka, kubabara umutwe n’ikindi kimenyetso cyose gikekwa ko ari icya Malaria yakwihutira kujya kwa Muganga nta n’umwe izongera kwica.”
Akomeza ati “ …kuko ntabwo dupfa kubera Malaria twicwa no kujya kwa muganga dutinze, Malaria yica gusa umuntu utihutiye kujya kwa muganga.”

Imibare igaragaza uko abantu bagiye barwara Malaria


Abanyamadini ngo aho abaturage batuye nta suku ihari

Abanyamadini bizeje Minisiteri y’Ubuzima kuzakora ibishoboka byose kugira ngo Malaria idakomeza gutwara ubuzima bw’abayoboke babo.
Bagaragaje zimwe mu mpamvu z’ubwiyongere bw’iyi ndwara nk’isuku nke iha icyuho imibu ikabona aho yororokera nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Archiepiskopi Thaddee Ntihinyurwa.
Ntihinyurwa ati “Isuku iwacu,…mu Banyarwanda,…isuku ntayihari, ushobora kujya mu rugo ugasanga ibiziba, urubobi… bikikije inzu,…ndabinginze muzagende murebe ubwiherero bwabo, ushobora gusura umuntu ntiwifuze kujya mu bwiherero bwe, biracyari kure.”
Abanyamadini bafite ibigo by’amashuri n’ibitangazamakuru (Radio) bavuze ko ibi bizababera umuyoboro wo kunyuzamo ubutumwa bwo kurandura Malaria.

Archiepiscopal wa Kigali Tadeyo Ntihinyurwa atanga ibitekerezo ku kurandura Malaria avuga ko abantu bakwiye kwibuka kugira isuku aho baba

Musenyeri Onesphore Rwaje ukuriye Abangilikani mu Rwanda avuga ko bazashishikariza abo bayobora kwirinda Malaria

Minisitiri Binagwaho n’abanyamadini bashakira hamwe umuti wo gukangurira abantu kwirinda Malaria

Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare na we ari mu bajyanye intego yo kubwira Abisilamu gafata ingamba kuri Malaria

Amafoto/NIYONKURU Martin/UMUSEKE
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Exit mobile version