Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ntashaka kumva RNC na Kayumba mu binyamakuru byo muri Uganda!

Ikindi kimenyetso cy’umugambi wa Uganda mu gutera icyuhagiro RNC.

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, Uganda ikomeje ibikorwa byayo byo gushyigikira imitwe ibangamiye umutekano w’u Rwanda, aho ibinyamakuru bya Kampala bikomeje ubuvugizi ku mitwe y’iterabwoba irimo na RNC.

Kimwe mu bikorwa bishya, ni ikinyamakuru Daily Monitor kuri uyu wa 2 Kanama cyateruye kivuganira abarwanashyaka ba RNC baba mu Bwongereza, ko bashaka gutaha iwabo nubwo bashinjwa ibyaha bikomeye by’iterabwoba, ariko iki kinyamakuru cyagaragaje ko uyu mutwe ugizwe n’impirimbanyi za demokarasi zishaka impinduka.

Ni ibikorwa bidasiba kandi byiyongera ku kuba Perezida Yoweri Museveni aheruka kwiyemerera ko yahuye n’umwe mu barwanashyaka ba RNC, Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri uwo mutwe.

Iyi mikoranire ya Uganda ishyigikiye abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yagarutsweho kenshi, ko Uganda yahaye rugari umutwe wa RNC ari naho ukorera ibikorwa byo gushaka abayoboke mu banyarwanda baba muri icyo gihugu, ku bufatanye n’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, abatemeranyije n’uwo mugambi bagakorerwa iyicarubozo rikomeye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage, yavuze ko RNC ari umutwe w’iterabwoba, ku buryo ibyo uvuga byose bidakwiye guhabwa agaciro.

Ni mu gihe abawugize bakabaye bakurikiranwa ku bikorwa uyu mutwe wakoze n’indi migambi mibisha ufite ku Rwanda.

Mu banenze iyi mikorere yo gukeza RNC kandi harimo Yolande Makolo, wibajije niba ubu ari uburyo bushya Uganda izanye nyuma y’imigambi iheruka kuyipfubana yo gushyigikira umutwe witwaje intwaro wagabaga ibitero unyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Yolande Makolo @YolandeMakolo

· 6h

Replying to @YolandeMakolo

Is this the new plot provided by Kampala following the “accidental” high-level meeting with RNC’s Charlotte Mukankusi, who was so generously granted a Ugandan passport to facilitate her travels? What else was in the package? Yellow t-shirts?
More grenades to terrorize Rwandans?

Yolande Makolo @YolandeMakolo

 

16
2:42 AM – Aug 3, 2019
Twitter Ads info and privacy

 

19 people are talking about this

Uganda ikomeje ibikorwa bibangamiye abanyarwanda, byanatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri icyo gihugu kubera iyicarubozo bakorerwayo, kugeza igihe ikibazo cy’umutekano wabo kizakemukira.

Ku wa 22 CMI yataye muri yombi abakirisitu ba ADEPR Kibuye bagera kuri 40 mu murwa mukuru Kampala, ubu bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kuko bataragezwa imbere y’inkiko ngo bamenyeshe ibyo baregwa, banisobanure.

Ni abanyarwanda biyongera ku bandi bafungiwe muri icyo gihugu, banangiwe gusurwa n’abahagarariye u Rwanda muri Uganda.

Ni mu gihe Itegeko Nshinga rya Uganda riteganya ko nta muntu ugomba gufungwa igihe kirenze amasaha 48 uhereye igihe yafatiwe, ataragezwa imbere y’urukiko.

Perezida Museveni akomeje gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Exit mobile version