Ikindi gitero Nyabimata nyuma yaho Gen Ruvusha yeretse abahatuye ko afitiye ubwoba FLN

Amakuru arimo kugera kuri Rugali nuko Nyabimata yongeye guterwa n’abantu bikekwa ko ari ingabo za FLN ukaba ari umutwe w’ingabo w’impuzamashyaka yibumbiye muri MRCD. Abatugejejeho iyi nkuru bari mu karere ka Nyaruguru batubwiye ko iki gitero cyabaye mw’ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa Gatandatu taliki ya 11 Kanama 2018. Izi ngabo zikaba zibasiye ibirindiro bya RDF zikirinda uduce dutuyemo abaturage mu rwego rwo kwirinda ko hari abaturage bagwa mu muriro wabo n’ingabo za Kagame zagizwe ibikoresha na Sebuja wabo Kagame.

Abahungu ba FLN ngo bakaba bibasiye umurenge wa Muganza aho barwanye n’ingabo za Kagame ivumbi rigatumuka kuburyo ingabo za Kagame byabaye ngombwa ko zikoresha ibitwaro bya rutura ariko bikaba ibyubusa. Gusa ikibabaje nuko abaturage byabaye ko bahunga ari benshi kubera urusaku rw’amasasu bumvaga

Iyi nkuru tukirimo gukurikirana iramutse ariyo yaba ari ikindi kimenyetso simusiga kigaragaza ubwoba aba jenerali ba Kagame nka Ruvusha bafite muri iyi minsi aho ku wa gatanu yakoresheje inama agasaba abafite amahoteli ko bagomba kwitondera abo bacumbikira ariko barebeshya kuko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Francis Kayiranga