Nyuma y’igihe urubanza rwa Kizito Mihigo n’abo bajuririye hamwe rusubitswe ndetse bigatangazwa ko ruzimurirwa mu rukiko rushya rw’ubujurire, iby’uru rubanza byongeye guhinduka kuko uyu muhanzi na bagenzi be bagiye gusubizwa mu rukiko rw’Ikirenga bakaburanishwa ku byaha bakurikiranyweho.
Ibi byose ni ikinamico kugira ngo igihe gikomeze kicume. Uku kuburagiza infungwa kuzarangira ryari? Igihe cyose haba hari agashya. Ko bavuze ko rugiye gusubira mu rukiko rw’ikirenga ejo bazatubwira iki? Indirimbo ni yayindi twese turayizi.