Site icon Rugali – Amakuru

Ikinamico ry’amatora ya FPR ryemeje ko Mussolini Eugène atsinze Rusiha Gaston guhagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko

Mussolini Eugène yatorewe guhagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko. Musolini Eugène niwe watowe nk’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko.

Amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, agaragaza ko Mussolini afite amajwi 75.6 % atowe n’abantu 482 mu bagize Inteko Itora.

Hirya no hino mu turere amatora yatangiye saa yine za mu gitondo, aha mbere arangira saa sita z’amanywa nkuko byatangajwe na Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Amatora.

Mussolini yatsinze bagenzi be icyenda bahatanaga barimo Rusiha Gaston wari usanzwe ahagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga amategeko.

Prof Mbanda yavuze ko amatora yakozwe mu mutuzo kandi yatangiriye igihe.

Ati “Amatora yagenze neza hose, yitabiriwe cyane atangirira ku gihe twari twarasezeranye arangira kare mu mucyo no mu mutuzo.”

Mussolini afite ubumuga bw’ingingo. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo.

Yari kandi n’Umujyanama muri nama njyanama y’ako karere.

Inteko itora mu cyiciro cy’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu igizwe n’abantu 668 ariko abitabiriye amatora ni 641, bangana na 96 %, imfabusa zabaye eshatu zingana na 0.5 %.

Abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bahagararirwa n’umuntu umwe.

Amajwi abakandida bose bagize

1.Habarurema Benoit yatowe n’abantu 3 (0.47%)
2. Remera Shyaka Emmanuel yatowe n’abantu 2 (0.31%)
3.Nyandwi Fulgence yatowe n’abantu 1 (0.16%)
4.Mbabazi Olivia yatowe n’abantu 6 (0.94%)
5.Ndayisaba Salvator yatowe n’abantu 9 (1.41%)
6.Rusiha Gaston yatowe n’abantu 93 (14.58%)
7.Karangwanwa Jean Bosco yatowe n’abantu 13 (2.04%)
8.Uwizeye Henriette yatowe n’abantu 3 (0.47 %)
9.Mussolini Eugene yatowe n’abantu 482 (75.55%)
10.Hitayezu Edouard yatowe n’abantu 26 (4.08 %)

Mussolini watorewe guhagararira abafite ubumuga mu Nteko

Exit mobile version