Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwatangiye kuburanisha ku gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo abasirikare batanu n’umusiviri umwe baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, abaregwa bose bahakanye ibyo baregwa.
Bose ni abasirikare bakinjira mu gisirikare b’ipeti rya ‘private’, ubushinjacyaha bwabareze ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guta akazi, bakekwaho gukora bari mu kazi ko gucunga umutekano.
Ibyo aba basirikare bashinjwa byabaye mu kwezi kwa gatatu bikorerwa mu gace gatuwe n’abaturage bugarijwe no kwimurwa binyuranyije n’ubushake bwabo
Mu rukiko hasomwe amazina y’abantu 20 bashinja aba basirikare n’umusiviri umwe, ubuhamya bwa buri umwe ntabwo buratangira kumvwa.
Havuzwe amazina y’abagore n’abakobwa bavuga ko basambanyijwe ku ngufu, n’abagabo n’abasore bakubiswe mu bikorwa byitirirwaga gucunga umutekano.
Bamwe mu baregwa bemeye ko habayeho gukubita abaturage bikomeye kuko hari abashinjwaga ubujura no gufatanwa urumogi.
Abaregwa bose bahakanye icyaha cyo gufata abagore ku ngufu, umwe muri bo yavuze ko uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina bari babyumvikanye.
Abagore batanze ubuhamya mbere, babwiye bimwe mu binyamakuru uburyo basambanyijwe ku ngufu ndetse n’abagabo bagakubitwa bikomeye.
Aba basirikare, bamwe bavuga ko mu gihe ibyo byaha byakozwe batigeze bagera muri ako gace, kandi batigeze bakorana bityo n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagihakana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu baregwa, Pte Nishimwe yasambanyije umugore ku gahato amusanze mu nzu ye, abandi basirikare batatu n’abanyerondo babiri bamucungiye umutekano hanze.
Buvuga ko ibi byakozwe nyuma yo gukubita abandi bagore bari hafi aho.
Abaregwa batanze ingingo zitandukanye basabwa kurekurwa by’agateganyo naho ubushinjacyaha buvuga ko bakwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo ry’abaregwa ku itariki 13/5/2020.