Abayobozi babiri bo muri Rubavu bariyemerera gukingira ikibaba FDLR
Abagabo batatu barimo babiri bayobora mu nzego z’imidugudu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bariyemerera gukingira ikibaba FDLR mu gitero yagabye mu minsi ishize.
Aba bagabo barimo umuyobozi w’umudugudu, umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu ndetse n’undi musore w’imyaka 19, bacakiwe mu bihe bitandukanye.
Imbere y’imbaga y’abaturage mu Murenge wa Bugeshi, aba bagabo biyemereye ko bari bazi neza ko FDLR iri bugabe ibitero i Bugeshi ariko ntibatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi.
Hari n’uvuga ko yari yaje mu Rwanda nk’intasi ya FDLR ariko igihe cyo gusubirayo atabwa muri yombi atarabasha kwambuka umupaka.
Mu buhamya yatanze imbere y’abaturage yagize ati “Nari naje noherejwe na FDLR ngo menye aho inzego z’ibanze zikorera, gusa gusubirayo ntibyanyoroheye kuko nasanze imipaka yafunzwe nkabura uko nambuka.”
Akomeza agira ati “Bari bananyohereje gutata ahari abayobozi b’inzego z’ibanze no gushaka inzira bazanyuramo ariko sinabona uko nsubiranayo na bo, banyizeza kuzaza kunshyikira ariko aho twagomba kunyura tuhageze tuhasanga abasirikare benshi kandi n’inzira za panya zafunzwe tubura aho duca ndafatwa.”
Na ho undi muyobozi w’umudugudu na we watawe muri yombi, yagize ati “Badusanze ahantu batugurira ikigage (abo ba FDLR) ariko aho gutanga amakuru twakomeje kwinywera.”
Ubuyobozi bw¨Akarere ka Rubavu busaba abaturage kwirinda gukorana na FDLR ndetse ngo igihe babonye abantu batazi bakabimenyesha inzego z¨umutekano.
Sinamenye Jeremie uyobora Akarere ka Rubavu yabwiye abaturage ati “mugomba kuba maso igihe cyose mubonyer umuntu mutazi mukihutira gutanga amakuru ku nzego zose ndetse n’iz’umutekano kugira ngo abahungabanya umutekano batabona icyuho.”
Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’aho inzego z¨ibanze zishyiriwe mu majwi ko zikorana na FDLR.
Bazanywe imbere y’abaturage ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Mata 2016, mu Murenge wa Bugeshi ari na wo wagabwemo igitero mu minsi ishize.
Ku itariki ya 16 Mata 2016 ni bwo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku biro bya Polisi no ku Murenge Sacco mu Murenge wa Bugeshi.
Tubibutse ko mu Karere ka Rubavu;
*Umurenge wa Busasamana umaze kugabwamo ibitero na FDLR birenga 10
*Umurenge wa Bugeshi wo umaze kugabwamo ibirenga 4
*Abayobozi b’Imidugudu bamwe bashinjwa n’abaturage guhishira abarwanyi ba FDLR
*Abenshi mu bakekwa bakomoka mu Kagari ka Rusura (Busasamana)
*Akenshi FDLR igaba ibitero ku nzego zishinzwe umutekano