Mu mwiherero w’abayobozi uherutse, haganiriweho ibintu byose biganisha ku guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda; inzego z’ibanze zitungwa agatoki n’Umukuru w’Igihugu ko hari ibibazo bihora bigaruka, ntihagaragare icyo abayobozi babikozeho.
– Abayobozi bakora nabi nibatisubiraho mu gihe gito barafatirwa ibyemezo
Tekiniki iri hose turabyemera
Muri ibyo harimo ibijyanye n’imirire mibi ikigaragara mu bana benshi, ituma bangwingira; ibijyanye n’umwanda , ukabona abakirwaye amavunja, abararana n’amatungo, hanavugwa n’ikibazo cy’ibinyoma muri raporo zitangwa.
IGIHE yaganiriye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, agaragaza byinshi bigiye gukorwa kugira ngo imiyoborere n’ibikorerwa umuturage binoge.
Mu mwiherero hagaragajwe ko hari ibibazo by’ingutu mu nzego z’ibanze, mubivuga aho iki?
Kaboneka: Twese twemera ko hari ibikorwa byakabaye byarakozwe ariko bitarakorwa ndetse [Perezida wa Repubulika] avuga ko hari ibyiza byinshi byakozwe, abona hari n’ubushake, abona ndetse n’ubushobozi buhari ariko yibaza ibitarakorwa igituma bidakorwa. Yabajije ab’ibanze, agaruka no ku rwego rw’igihugu twese, abaza ba minisitiri batandukanye.
Bivuga ngo yego inzego z’ibanze zifite ikibazo hari byinshi zakabaye zikora bitarakorwa, bijyanye n’uko ubundi ari bo bashyira mu bikorwa gahunda zose za leta, politiki zose zakozwe ku rwego rw’igihugu zishyirwa mu bikorwa ku nzego z’ibanze.
Ariko ibyo ntabwo bikuraho ko inzego nkuru z’igihugu na bo bakurikirana uko bishyirwa mu bikorwa, nkurikije uko ikiganiro cyagenze n’uko yatwerekaga ibidakorwa; hari uruhare rw’inzego zibanze ariko anagaruka no kuri twe abayobozi ku rwego rukuru rw’igihugu kwerekana no kutubaza kubera iki ibi bidakorwa? Kuri njyewe rero icyo bivuze ni uko twese nk’inzego zaba izo ku rwego rw’igihugu zaba iz’ibanze turacyafite intege nke.
Biranashoboka no gukemuka, icyo yatwibutsaga yanatubazaga, ni iki gituma bidakemuka? Kuko uyu munsi umwanda ntituri busabe ko dushaka inzobere, ntidukenera ingengo y’imari cyangwa abaterankunga, ni ikintu kigaruka kuri twebwe nk’Abanyarwanda, kuri twebwe nk’abayobozi kuko umwanda ntabwo ukeneye amikoro, ukeneye guhindura imyumvire.
Ibyakabaye bikemura ikibazo cy’imirire mibi, iby’ibanze turabifite. Buriya ugiye kureba buri rugo ntahatari ibishyimbo, ariko bakarenga bakarwara bwaki, biterwa n’iki? Kandi ntahatari urwego rw’ubuyobozi kuri izo nzego zose, icyo rero ni cyo kibazo, kuki wa muturage ufite ibishyimbo, ufite imboga, kuki wa muturage ufite amata, ushobora kubona amata yareka umwana we akarwara bwaki? Bamwe barabifata bakabigurisha, bagafata ya mafaranga bakayanywera inzoga.
Nyuma y’aho ibi bibazo bigaragarijwe, ni iki kigiye gukorwa mu kubikemura?
Kaboneka: Hashyizweho za gahunda zo gukangurira abanyarwanda no kubafasha. Nk’ariya marerero turi kuvuga, azakorera mu midugudu, ni abaturage bazayagiramo uruhare n’ubuyobozi kugira ngo ba bana bahurizwe hamwe, niba ari amata, niba ari indyo nziza bitegurirwe aho.
Ubu icyo tugiye gukora ni uburyo turinda ko hari abandi bana bagira ibyo bibazo. Hari abagwingiye tudafite uko twabigenza turi gucumbagiza ariko nibura twirinde ko hari abandi bashya baza muri urwo rwego.
Ko hari abayobozi badakorana uko bikwiye mubona uwo mugambi uzagerwaho koko?
Kaboneka: Icyo navuga kigiye gushyirwamo imbaraga, buri umwe ni gukora inshingano ze atazuzuza akazibazwa, byaba ngombwa agafatirwa ibyemezo.
Ibyo byo gukorana no gushyira hamwe bimaze iminsi, dushakisha uburyo abantu bose bumva ko bagomba gufatanya kuko umuntu umwe atagira icyo akora ngo akigereho, atakoze inshingano ze.
Njye iyo nakoze inshingano zanjye wowe utazikoze, za zirindi zanjye ntabwo zigerwaho neza, ariko niba dufatanyije biradufasha kwihuta no kugera kure. Icyo tugiye gukora ni ukubasaba, uyu munsi hari abo dufite bafite imyumvire itumvikana, abo ngabo mu gihe gito nibatisubiraho barafatirwa ibyemezo. Ibyo byo ndabikwijeje.
Kaboneka: Icya mbere umuntu ni umuntu, ushobora gusezera, ni nka kwa kundi baca umugani ngo ‘Wirukana umugore urya igufa, ukazana urimira bunguri’ ; birashoboka ko ibyo byabaho ariko nanone ibyo twe kubifata muri rusange. Uyu munsi uzi uturere twakoraga nabi, buri gihe tuba utwa nyuma, aho hafatiwe icyemezo ko abayobozi bahinduka, uyu munsi turakora neza, ingero urazizi sindibuzijyemo. Ibyo rero bitwereka ko hari aho haba hari ikibazo cy’ubuyobozi butuma ibikorwa byakabaye bikorwa, iterambere ryakabaye rigaragara barabigizemo intege nke cyangwa barabigizemo kwireba mu nyungu zabo, abo iyo bavuyeho hakajyaho abandi bayobozi beza ubona hari igihindutse.
Ikimaze kugaragara navuga nk’uko wabivuze, abirukanwe cyangwa abagize bate, reka nguhe urugero, twari mu Murenge wa Muhanda wari uhari (muri Ngororero), dufata icyemezo cyo kwirukana Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari uw’umurenge n’uw’akagari urabyibuka, uyu munsi turumva abaturage bishimye. Ni ukuvuga ngo ikibazo cyari gihari ni abayobozi, aho abayobozi bahindukiye hakajyaho abandi kuko banabonye ibyabaye ku bandi, bagiye bitonze bashishoza bajya gukemura ibibazo by’abaturage, uyu munsi barishimye.
Ni byo navuga rero, ntabwo ari ugukuraho gusa, ntabwo ari uguhana, ni ugukuraho ukosora, hari aho rero bitinda n’umusaruro ngo ugaragare, hari n’aho byihuta, biterwa n’iki? Hari ubwo ushobora kuza na we ashobora kuba afite intege nke, hari aho ashobora kugera agasanga byarazambye ari nko gukura mu rwobo, icyo gihe urumva uko umusaruro uri bugaragare ntabwo uba uri ku rwego rumwe, bitewe n’uburemere bw’ikibazo.
IGIHE: Kubeshya imibare muri za raporo mwacyumviye hariya cyangwa mwari musanzwe mukizi?
Kaboneka: Ngira ngo nawe umaze igihe ukurikirana ujya no hasi mu nzego z’ibanze, hari ijambo ryitwa tekiniki rirahari, kandi iyo ugiye kureba riri hose kandi uko ubizi wagiye ubikurikirana abagiye bagaragaraho tekiniki cyangwa kubeshya, buri munsi iyo bigaragaye barabihanirwa.
Ijambo [itekinika] ntitwaryumviye hariya, dusanzwe tubizi, tuzi n’ababikoze, abagaragaye bahanwe bagiye bafatirwa ibyemezo, igihari ni ukuvuga ngo twarica gute? Twaca dute gutekinika no gutanga imibare itari yo? Kuko imibare itari yo irayobya igenamigambi ry’igihugu, ibyo ngibyo ni ikintu twiyemeje ko kigomba gucika cyane cyane mu nzego z’ibanze. Tugiye kubishyiramo ingufu tunahane abo byagaragayeho.
IGIHE: Kuki hajyaho za gahunda bigashyirwamo ingufu, nyuma ukayoberwa aho byarengeye, nk’akarima k’igikoni n’agasozi ndatwa?
Kaboneka: Ngira ngo harimo ibintu bibiri umuntu yabireberamo. Icya mbere ntabwo byacitse byose hari aho bikiri. Biracyanakorwa wenda n’ubwo hari aho bidakorwa ku rwego runini ariko aho byakozwe bigasa nk’ibicitse bikarangira ni ha handi byakozwe kubera umuyobozi agiye gukora ikintu kubera cyavuzwe cyangwa yagisabwe abaturage batabigizemo uruhare, noneho bakagenda bagakora umuganda bakubaka akarima k’igikoni, uwo bakubakiye ntazi n’impamvu bakubatse, nta nakabonamo igisubizo cy’ibibazo bye.
Icyo turi gukora ni ukuvuga ngo mbere y’uko dukora gahunda ba nyiri kuyikorerwa bayumvise, bayigize iyabo, bazakomeza bayirinde, ikomeze yo kuzasubira inyuma.
Icyo nasaba ni uko n’abaturage bakumva ko ibibakorewe, bibakorewe mu nyungu zabo. Nibabifate babigire ibyabo, ahubwo babyubakireho babizamukireho.