Site icon Rugali – Amakuru

Ikiganiro cya Karasira Aimable na Ingabire Victoire cyashimishije abanyarwanda benshi cyane

Karasira Aimable wanze ya MUNYANGIRE ya Kagame yasuye Victoire Ingabire

Karasira Aimable yasuye madame Ingabire Victoire Umuhoza bagirana ikiganiro cyanyuze abanyarwanda benshi cyane cyane inyigisho batanze yo kwirinda icyorezo cya coronavirus. Hari benshi bashatse kubanenga ngo kuko bogeye mw’ibase imwe ariko biyibagije ko ba beretse abanyarwanda bakurikije ibyo rubanda nyamwinshi bafite ndetse hari na benshi batanagira amabase.

Iriya nzu Ingabire Victoire Umuhoza atuyemo irimo amazi atemba ava muri robine nkiyo mwabonye Kagame, umukobwa n’umugore bakoresha bigisha abanyamahanga uko birinda coronavirus. Ikindi abantu benshi bashimye nuko bakoresheje ururimi rw’ikinyarwanda aho batandukanye na Kagame nabiwe bakoresheje indimi z’amahanga mu gihe abanyarwanda benshi bavuga gusa ikinyarwanda.

Karasira Aimable akomeje kwigisha abanyarwanda ko ntacyo dupfa ko kandi nta munyarwanda numwe wanga igihugu cyamubyaye. Abantu bashobora kutabona ikintu kimwe ariko ntabwo bivuze ko kutabona ibintu kimwe bigira undi umwanzi w’igihugu. Kuba Karasira Aimable yemeye ubutumire bwa Victoire Ingabire akajya mu rugo rwe yirengagije ya munyangire ya Kagame ibi birerekana ko we ari kurundi rwego abanyarwanda benshi bagobye nabo kugeraho. Isomere nawe ibyo bamwe mu barebye ikiganiro cya Karasira na Ingabire bavuze:

Urakoze kutuzanira umutumirwa usobanutse
Yoooo karasi imana iguhe umugisha pe kandi izakuride sibyo
Yego disi lmana imurinde tugutezeho mbyinshi ❤️
nukuri nanyje njya musabira kuramba rwose.
Wakoze cyane. Ingabire uti: wakoze kwoga neza: nta saha nta mpeta 👍🏿👍🏿👌nta n’ isume. 👍🏿❤️
Ariko se ubundi yabaye watangaga bene izi nama ko twagukunda rwose, izi nama utanze ziranyubatse pe, ubundi nakwanga kubera nabonaga usa nushaka inyungu za politique kurusha inyungu zabantu
Imana itabare isi. Itabare u Rwanda n’abanyarwanda. Ariko cyane cyane, iyi minsi itubere iyo kongera gutekereza ko nta munyarwanda usumba undi. Turi umwe kandi TWESE dukeneye kubaho. Uko izi ngamba so kwirinda virus zifatwa hagamije kurengera ubuzima bw’abanyarwanda ari nako zifatwa ntihazagire umunyarwanda wongera kwicwa n’umuntu mugenzi we kuko ibyo byo biri no mu bushobozi bwacu. Many thanks to Karasira and Ingabire. Imana ibarinde kandi izaduhe kuzabona u Rwanda twifuza, rutubereye TWESE.
Umenya maman ubabyara mwembi ari umwe. Yitwa UKURI. Icyo mugihuriyeho. Muzibaruke n’abandi banyakuri mugire n’ubuvivure mu BANYAKURI. Tampis pour les haineux.
I love you Mrs INGABIRE. You are my hero. Kwicisha bugufi kwawe kunkora k umutima. Imana ikurindane na Karasira. Mwese mugihe nk iki Muri abo Kurindwa n Imana kuko muri ITARA mumu ijima. MUMURIKE BAVANDIMWE. Thank you Mr Aimable Karasira.
Murakoze cyane,no kutwereka ko umuntu ashobora gukoresha ubushobozi bwe uko bungana akirinda icyorezo. Kandi ziriya ngamba z’ubukungu ndikumva isi yose ariko ibigenze, tukaba twizeye ko abategeka igihugu cyacu borohereza abaturage. Abantu bose ntabwo bahembwa ibyamirenge.
Karasira wacu ,komera kbs urahatubera pe 😘munyangire ni iyo abaswa 🤔
Urakoze kuduha ikiganiro gifite ibitekerezo bizima bikenewe.
Inzara iraje yice abantu 🤢😔 usange abantu baratera abandi kubera inzara ibintu bijye iwa Ndabaga🤷🏻‍♀️🥺 uwiteka kora ibikomeye🙏🏾
Mukomeze guharanira kubana amahoro,mwirinda ikibi cyose, na munyangire.
Nkunze uku guca bugufi mukatwerekera uko dukaraba intoki mutirengagije ubuzima tubamo hano iwacu ureke bamwe batwigizeho ibimanuka. Thumbs up!
Karasira imana ikumpere imigisha cyane ❤❤🤲🤲
Ingabi courage rwose nanjye kera narinziko urumwanzi wabanyarwanda ariko njyenda mbonako urumukunzi wabo Kizito mihigo yaraduhumuye
Iyo Sabune ifite ifuro niyo nziza ahubwo kubera ituma virus 🦠 igendera mu mazi kurusha isabune y’amazi.
Karasira iki nicyo kiganiro ukonze kiza kuri njye kuko Ingabire numunyakuri cyanee
Urumushingantahe Nyakwubahwa Karasira
nibura wowe ubivuze mu kinyarwanda, nagizengo abanyaRwanda ntibacyunva ikinyaRwanda, kuko nabonye paul kagome, yasobanuriye abaturage ikaraba ry´intoki, abisobanura mu cyongereza, nagirango abanyaRwanda ntibacyunva ikinyarwanda! urakoze, kuko jye nunva ikinyarwanda!!!
Wakoze cyane kandi mwese turabakunda.
Wakoze kwemera ubutumire kandi abantu bazagenda babimenyera ko uyu mu mama atari umwanzi wabo
Murakoze kutuzanira umutumirwa utanga ibitekerezo bizima
Ingabire nsigaye mukunda byahatari , kera numvaga ko ari umwanzi w’igihugu kuko niko twari twarabitojwe ngo umuntu wese unenga reta ni umwanzi w’igihugu
Kubabonana n umunezero mutagatifu❤❤
Ntubona ibi nibyo buri munyarwanda yagira iwe 👌👌👌❤❤❤
🙏🏿 👍🏽 isomo muduhaye ku gukaraba intoki.icyorezo cya corno ntigitandukanya abantu! Ureste ko ubanza abana bato b impinja badafatwa cyane ? Immana Ikomeze Ibarinde !
Nice 👍
Merci beaucoup Karasira!
Carasila ukora akazi gakwiye ntagutoranya.
Urworugero rwogukaraba nirwiza kuko nirwo abanyarwansa 90% bisangamo kdi rurabafasha naho ibyakizungu mubereka abenshi ntibabizi
Uri Umuhanga wa mugabo we Aimable!❤️❤️❤️
Harya, hari ubwandu bw’imbere mu gihugu twari twagira, uretse uwanduje abo murugo iwe nabwo avuye mumahanga? Njye nabonaga hagakwiye kureba gusa abinjira mugihugu, n’ abo bahuye bageze mu Rwanda, bagashyirwa mukato. Naho ubundi barakemura ikibazo kimwe, havuke ibibazo byinshi.
Imana irebera hose icyarimwe izabe imbere yanyu mwabantu mwe uko muri 2 , Karasira,Victoire. Muri ibiremwa byayo kand bifitiye kanini buri munyarwanda wese
Ikizamini ————— 1.Vuga mu magambo arambuye R2UDA 2.Perisident wa Ruda ninde? 3.vuga ingingo 1 muri 200 abaruda bagenderaho Amahirwe masa
Urakoze kubivuga mukinyarwanda Madam.twebwe turabanyarwanda tuzahoraho,ikinyarwanda kandi kizahoraho
Karasira ntabwo nfite icyo naguha cg kugushyimira Gusa Imana nimba igikora izakundindire muri byose kand’ikwongerere ubwenge mubyo ukora
Imisoro yo ntiyakorwahoo!!. Gusa yagabanywa muburyo bwo kongera igihe ntamandee
Victiore Ingabere Umuhoza& Karasira today I agree with you. You’ve come out with the Solutions rather than blaming….👮Icyiganiro cyari cyiza cuzuye ubumuntu… abanyarwanda banga na Reta bingo ITEGEKO AMATWI.
HE Victoire Ingabire Umuhoza! Ingabire Imana yihereye abanyaRwanda, Umuhoza Imana yohereje guhoza abanyaRwanda, uri Victoire, tu ne peux que remporter la Victoire!!!
Munkoze kumu ❤🙏🙏
Mme Ingabire Victoire Umuhoza na Karasira Aimable rwose nimwe Bantu igihugu cyacu gikeneye. Muri ikitegererezo♥️♥️♥️ Ndabakunda cyane
Urakoze ku bwibitekerezo inama n’ingero zubaka Mama Ingabire , kdi wakoze nawe Karasira kutuzanira umutumirwa
Nta mpamvu ya mpangara nguhangaree
karasira uronkimpano Imana yahaye urwanda.ufise ubwenge bwinshi.kandi uvugisha ukuri
Wakoze cyane kuzana umutumirwa wumuhanga
Karasira ndagukunda bro. You are the unbiased guy and I wish I have something to support you i should be the 1st to assist your journalism
Bravo madame Victoire 👏🏾👏🏾 ibibintu uvuze byakagombye kuba byaravuzwe na president none yararuciye ararumira 🤔 Thanks Karasira 🙏🏿
Yes man I am so happy looking forward for better future forever and always
Nice ma’am but twirinde crona virus or covid-19 yirirwa ahandi igataha irwanda ubwo ahwitaha izahitaho iharinde
Urwanda ni urwawe Bikira Mariya, ruragire, Urwanda ni urwawe mubyeyi mwiza, Bikira Mariya, komeza utwibuke udufashe ubutitsa.
Mwambaye nezaaaaa✌🏿✌🏿
Imana iguhe imigisha Madam Ingabire wowe n’abawe, uri umuhanga pe. Kandi ukunda igihugu cyawe. Urakoze kwigisha urukundo, ubumwe , kwicisha bugufi no kurwanya icyorezo cya coronavirus. Urakoze cyane Karasira nawe kubera ubwitange
Ingabire wew turakwemera 🇧🇮🇧🇮🇧🇮
Hhhhh nukuri aimable we uranshimisha iyo uvuga ngo birakurangiranye
Madame Victoire na Aimable, mwakoze gukora munguni zose zijyanye no kwirinda Corona virus ndetse no kwitegura uko twazakomeza ubuzima neza na nyuma y’iyi nyagwa! Gusa uko MWAKARABYE BIHUJE N’UKO WHO IBIDUSABA?
Aimable, you should know that you are being a hero!! Rwandans have to learn how to work through differences for the good of the country!! To interview Ingabire shows great courage, that’s what we’ve been missing all along throughout our history.
Mwaganiye neza kdi byagenze neza rwose. Kdi koko abantu ni bamwe baba abazungu,baba abirabura twese turi ikiremwamuntu dore icyorezo cyiradufata kimwe.
Ivaticani ntakiriyo mfura y’Imana. Coronavirus ntihoroheye.
Karasira ntabaho ageraho akaba nkumutumirwa 😂agafata ijambo😂
Karasira ndagukunda nukuri. No homo.
Well noted!
@ ukuri mbona….n iherezo ry isi…ahubwo ni twihane….trust me isi is ending….the end is progressive ko tsunami ya baye Indonesia ikarangirirayo, sept 11 ikaba USA…, etc wari wumva icyafashe isi yose warakibonye.? None this thing is on the entire planet….the end is on its way trust me
Njenikundira Ingabire kuko avugishukuri
wambaye neza Victoire uraberewe
Very important
Ahubw uzasuberey mugire nikiganiro cya politic
Courage kbx ibi utari bubikunda araba ari intakoreka pe.banyarwanda banyarwandakazi think big.
Iyi match iraryose !!! Reka ntereho akajisho..
Ibi nibyo biganiro abaturarwanda bacyeneye muri ibi bihe bikomeye byo kubahumuriza. Murakoze cyane Karasira na Ingabire.
Mama wacuturamukunda urakoze kumutuzanira
maman INGABIRE nukuri nibyo gukurikiza inama za leta ark ikicyorezo cyagakwiye gutuma tubumwe kuko ntikiri gutoranya nabo tujya twumva biyita ibitabashwa nabo ubu nkekako bafite ubwoba ntikireba umututsi umutwa umuhutu ibintu bidafite akamaro ngewe ntashyaka mbamo ark ibitekerezo byanyu numva bimfasha nomubuzima busanzwe IMANA ifite amaso areba bose na hose mukomere
Ahubwo aziyamamaze tuzamutora
Mwandyandya mwe ….. Ipu gusa indyandya ihimwa ni ryamirizi
Nibura mwe turabumvise munazanye udukoresho tuzi naho abandi Mbona bakarabira ahantu ntazi nindimi bavuga rubando ntitwumva daa 🤣🤣buryase ka tembo gakura umwanda kuntoki
Buriya se si umwanya wo gukoresha amafaranga yo mu Agaciro bafasha abazagira ubukene bukabije kubera kubura imirimo muri iki na nyuma y iki cyorezo?
Karasira muravandimwe mukomere ntimutinye turkuvu
Karasira.. Warakuzepe. Urakoze gusa. Ingabire. Imana. Ibanez namwe. Abanyarwarwanda Mwese. Mbifurije amahoro
Njye Mbona Ingabire yaba #PRESIDENT w’u #RWANDA Kandi akabikora neza rwose!
Aho leta izavana yo yahamenye cyeràaaaaa. FMI bamaze kuyigeramo.
Karasira ibiganiro byawe Ni byiza ariko nagusaba kujya ugerageza kuvuga gake ikibazo ukagihina ukareka umutumirwa akavuga naho ubundi mbona bidasa neza iyo umunyamakuru atwaye umwanya munini
Ingabire ni umugore wubwengye kandi ashira ubwoba akavugyisha ukuri Impanuro zawe Mama ziratwubaka twebwe abanyarwanda
Ako karirimbo kararyoshe
Urakoze cyane
Murakoze ibyo bitecyerezo birubaka dukomeze dufashanye kbs
Harya ngo bakwita ikigarasha???? Ahubwo nabyo byaba bisobanutse … Hari urwana duturanye musa shahu rwurutambabuga …. Rukunda kurya kubi ….
Abarundi turabakwirikirana live in USA
Ark utwo turirimbo wihangisha …. Ucisha hirya ucisha hino …. Ngo wiyoberanye … Uzerure kuko nubundi urazwi …. Ark iminsi yumujura irabaze … Harubwo uzikora munda ngo ni iyo nda ushyira imbere ngo bagufashe …….
Karasira ujagaraye mu mutwe… Nkuko ugaragara …. Ukuntu uba wigigize umunyabwenge kd wifitiye itunyungu twawe bwite bikarangira ibyinshi uri kubizambya……..
Uko kukaraba nibyiza aliko mukarabe amazi aseseka 🚿
Nukuri.murakoze.kunama nziza
Super heroes
Mutwibukirize nababandi bagira inzara zidacibga baze barazica kuko korona ushobora kwihisha muri ziriya nzara.
Victoire uraberewe
Urakoze Karasira. Arakoze Ingabire. Umunyarwanda udafite kariya gapapuru wateruje yakoresha aka toilet, baba batagafite bagakoresha ibibabi bakabijugunya muri WC.
Hhhhhahh iyi mikarabire ndayigaye , ndabakunze mwembi KARASIRA na INGABIRE murashimishije 😂🤣😂 👏👏👏
Yampayinka!
Karasira Urumushingantahe koko. Imana ikujyimbere.
RIB👁🤔
Hahirwa u Rwanda rwabyaye Karasira , Ingabire, Kizito n’abandi banyakuri!! Turabakunda cyane kandi mukomereze aho gutanga urugero rwiza !! Ubwo ni bwo bunyarwanda nyabwo apana ibipapirano bya “Ndumunyarwanda”.
Yewe nukumanza wisengura mwabaye ibihamuke kweri
Ndabashimiye cyane!! Mukomeze muhatubere munakomeza kuba ijwi rya Rubanda. Uko turi kurwanyiriza hamwe iki cyorezo tunarwanyirize hamwe n’imico mitindi iranga intore zikomeje kudutobera igihugu. Izo ntore zirusha ubukana n’ubugome Covid-19 Mutagatifu Kizito Mihigo adusabire! Asante@Ingabire, Asante@Karasira
Uyu Mme uwamumpera kuyobora ikigihugu nibura 5 years! Ibi koko byananiye abiyita abayobozi kujya kuri National TV ngo batange message nkiyi. Rwose mwumve inama aha Leta. Leta irahuze mumapiki n amahiri nkabimwe bya 1994 BASENYERA RUBANDA ntamwanya bafite wo GUTEKEREZA gutya! Harya MBABAZE: uyu mme sinumva yarize kandi akanakora mubya Economy iyo mumahanga? Ubu se koko ninde uhomba Iyo bamufungira iwe aho Kumushyira muri System ngo akore. Nkubu Leta imuhaye green light agakora, yakwinjiza ibingana iki koko? Mwumvise iyo nama yatanze kubirebana no “KUREMANA” – Helping each other! Muri every corner, abacuruzi, Taxes, Landlords bigomwe Rental incomes, Polo Kagame atange umushara we, imishahara igabanwe, mbega HAKAJYAHO ka TASK FORCE karimo INARARIBONYE nk uyu mubyeyi. IBAZE LETA IMUFASHE IKAMUHA ABANTU BAMUFASHA GUHANGANA N IKI CYIREZO. Ibi se nabyo ni POLITIKI? FPR shyira ubwenge kugihe. Thank you Mme UMUHOZA. You are smart. NTAGO TWESE DUFITE AMAZI ASOHOKA MUNKUTA NK ABAGASHIZE.😍😍👌👌🙏🙏👍👍s
ukuri kubirikuvugwa ko I washington DC abashaka guhaha barimo kubanza guterwa cya kimenyesto cya 666 umva amajwi y’abavuga ikinyarwanda bariyo ibyo batangaza 
Abemera uyu mubyeyi ingabire mumpe like .ndabakunda murakaramba
Ntabwo aruko bakaraba ingabirewe yayayayaya nonese ko ukaraba amazi wamazegukaraba yebabawe ntabwo arukobagenza ibyonibyomucyarobyakera wahinguraga ugakandagira mwibase hanyuma yamazi arimwibase akoza ibirengebyose kandi ukandagiyemo rero ibyonugushyira umwandakuwundi nyabureka sukobakaraba ngabirewe yebabaweeee sorry
Murakoze cyane rwose kuba mwerekanye uko dukaraba ureke bimwe tubona byo mumahotel kd turi abaciriritse kbs courage ukuri mbona
Karasira se icyo kibazo cyawe ubajije kuki utari wibaza impamvu mufite abakene bicwa ninzara kandi abo bakene nabo batindi nyakujya baba aribo batoye abayobozi banyu 100%? Ko ntacyo babamarira? Simbona ari wowe wirirwa ubasabira imfashanyo?
Ntabwo aruko bakaraba ingabirewe yayayayaya nonese ko ukaraba amazi wamazegukaraba yebabawe ntabwo arukobagenza ibyonibyomucyarobyakera wahinguraga ugakandagira mwibase hanyuma yamazi arimwibase akoza ibirengebyose kandi ukandagiyemo rero ibyonugushyira umwandakuwundi nyabureka sukobakaraba ngabirewe yebabaweeee sorry
Hhhh cyakoze muraberanye…. Uzamugire umugore … Dore yaje ahunga urugo rwe…. Hhh kd nawe kubaka urwawe byarakunaniye kd afite akantu aragufasha kwakundi bagufasha….. …. Mbega gukaraba … Ngo muri ibigarasha harya …. Ahubwo muri ibigwari nibivume..
Karasira urintwari pe!!; rwose munyangire irakaranduka murwanda; Imana Izabyishyirira kumurongo..uyu mubyeyi narinziko arumuntu mubi; Ariko ndamukunze pe!!; ingabire Imana iragukunda kd izakurinda. Urumu Maman Mwiza cyane
Ark ko wijijisha gutyo uri mugihugu wigira akanyaruvu …. Nkubu urinyuma yacyo wakora ibiki???? Gusa uri bizzare ahantu hose uko utekereza, uko uvuga, uko wambara .,…. Usa nkurunyamwanda shahu …. Uwakunyereka uri kurya voka ..,… Mbona uyikwiza kumyenda no kubwanwa ….
Niko bakubwiye
Cyakoze numva Ingabire nkumva ni nka sekibi kuba Kristi ariko muri yimitsi maze imitsi mukurikira mubi ganiro agira maze kumenyako tutagomba kwizera ibyo abantu bavuga kumuntu utara mwiyumvira uko we yivugira courage victoire
Nkunze ikiganiro cyanyu. Uti abo baleaders badusaza abenshi bibitseho stock z’umuceri, kawunga,… Twe rubanda rwa giseseka inzara iraje itunobe bwa butore banshimagiza, bwa bugarasha bansindira, bwa buterahamwe ngo navukunye kubera ababyeyi banjye (Selon Kabarebe), … Byose ntacyo biza kundengeraho kandi abo babinyita, abo nabyitaga, nabo twafatanyaga kubyita abandi bose ntawe ufite kugira icyo yamarira imbere y’ingaruka zitwugarije zizanywe na corona virus.!!! Bahungu mwe akumiro kari aha kbsa, ubu wasanga uwishe kizito nawe afite ubwoba bw’icyorezo nk’ubwo buri wese afite! Ubwo nawe yabugira! Aka wamugani wa wa mugabo bishe bamurenganya agapfa avuga ati : nzagaya imbwa izansangayo!
Karasira wa mugabo wee!!
Urakoze rata ureke bamwe baba bakoresha ibyo herezo ndetse natwereka na za sink zo mumazu bubatse munkunga zagenewe abanyarwanda bibagiwe kobamwe nta na ma base bagiraga mugihe barimpunzi
Ino aho turi muri ibi bihugu biteye ambere, bigifite ubumuntu, Nkubu ndikorera, nfite abakozi icyenda (9) kuko nikorera, kubera icyi cyorezo Covid 19, Leta irandihira abakozi nkoresha, irandihira I bureau dukodesha, kuko kubera icyi cyorezo, akazi nagahagaritse, Leta iranfasha kugirango akazi kanjye kadahungabana, kandi nabo nkoresha bakomeze kubona umushahara wabo! Nizeyeko mubisaba n´abategetsi bo mu Rwanda, kugirango abanyaRwanda bakomeze babeho neza. Urakoze HE Umuhoza guharanira imibereho myiza y´abanyaRwanda!
Karasira rwose uransetsa ! Abantu bose bahugiye kuli corona virus !! Umuti nuboneka ibyo urimo uzabisobanura ! Na ba trump ubu barahuze ! Abameze neza ubu nabagore bali baratawe nabagabo !!! Ubwiyunge mumago ubu birakomeye !! Abjyaga seth byabacanze nukubaka ntakundi ! Imana ikomeze iturindire igihugu .
Ariko se mwakabyara mwe ko mperuka virus ari “lifeless organic assemblages”, kandi ikaba idashobora kubaho idafite “host/vector”, iyiyo yatumye abantu b’isi yose bacika ururondogoro, ivata rikabafata ku munwa; yaba yameze amababa, cg se amaguru ? ——————- Viruses z’iki gihe ko mbona zakuze (evoluer/metamorphosized) into germs (bacteria) byaje ryari ? —————– IKINYOMA CYUZUYE ISI… NTA N’UMWE UBAZA, cg se USHAKA IMANA… —————– IBYAHISHUWE 12:9
Harya ngo hari abafite amatiku …. Nuko uzi icyo bisobanuro… Kuko uyafitemo ubanararibonye …. Ni mpamyabumenyi …. Arko umva ubwo buririmbo wihangishe yewe …. Hhhhh
Nta Kigarasha, Nta nterahamwe, … Ariko intore yo ibeho ingoma ibihumbiii. Ni iki wanganya ubutoreee???
Ukuri mbona na Nyakubahwa Madame Ingabire Victoire, uburyo bwo gukaraba mwakoresheje ntabwo bujyanye n’isuku. Kirazira gukaraba ukora mu mazi urimo gukaraba. Byari kuba byiza ko mwari babiri iyo mukoresha iriya jag mugusukirana nibwo muba muri gukaraba d’une façon hygiénique.
nagunasaba ikintu Mme Ingabire! Wambwira uno nabona ikanzu nkiyo wambaye? Sinzi niba yambera nkuko ikubereye, ariko ushoboye kunfasha uko nayibona, nagushimira cyane! Uko yaba igura kose, nayigura! Bref, uraberewe, mbonye ikanzu ifite iyo style nagushimira kubinfashamo!!
Muribeza murambe , mukomere , imitima yacu inyotewe Kuba mu Rwanda mwifuriza abaturage
Nabikunze uburyo mukozemo challenge yo gukaraba intoki.muvuga mu kinyarwanda naho ba gitimujisho bavugaga mu ruzungu ukagirango turi abazungu!karasira we ndakwemeye pe!komera ku rugamba🙏ingabire ahagarariye abantu bo hasi kandi arabavugira nka opposition reader mukomere
Aimable ngukurikirana keshi ikiganiro cawe ukuri mbona nasha ndakubaze ijambo ukurimbona ucubushatse kuvaga ukurimbona sikwo kuri abona kandi ukurimbona ntibisigura ko arikwokuri rero Aimable iyo umuntu avuga ko ariwe azi ukuri canke ko avuga ngo ukurimbo ntibisigura ko ukuri abona ko arikwo kuri Aimable ntaco dupfa gusa nashaka wige ijambo wise YouTube yawe ukurimbona???
Karasira Emable, tukurinyuma kbs kuberako uvuga ukuri. Naho ibipinga, ibigarasha yewe ni ntole. Murwagasabo nibibazo gusa. Abanzi bigihugu, abakunzi bigihugu. Narunvisengo ibigarasha ni bipinda bose ngo nabanzi bigihugu naho ngo Intore nibo bakunzi bigihugu. Yewe Mana yirwanda wagiyehe ngo uze utabare ibipinda nibigarasha ko bakomerewe nibibazo?.
Gukarabira mu ibase imwe ntabwo aribyo
Umuntu ungana nawe wanze gufata responsabilite zurugo … Ubundi bwenge uzi nubuhe uretse kuba papa mbyirire na mpemuke ndamuke …
KAGAME NIWE VIRUS WICA KUBI KURENZA COVID-19
Mukaravye nabi nukurondera honyorukarabe
Excellent point on the economy but bad example on washing hands. You have to wash thoroughly with running water not in a basin in dirtied water. Ms Ingabire should have used the jug of water to finally flush her hands clean. You can wash in the basin to save water or for lack of running water but you flush the dirtied water from the jug not in the same dirtied basin.
Ni byiza ariko mukarabe musukirana amazi
Ubwo rero uraneguye! Ukaraba muntoki abazi yumwanda uyasubiramo 🤔🤔ubwo ngo urigisha! Iyo wigisha iyo ushaka ugusukira injajwa gusa!
Ahhhh! Ukuntu mukarabye biranshekeje. Ubwa mbere, gukaraba amazi wongera uyakoramo ndakeka atari byiza. Icya kabiri mbonye papier hygienique yifashishijwe baterura ijagi ari yo Victoire yihanaguje. Icya gatatutu, Karasira we yakoresheje isabuni ugirango itazamushirana vuba. Gusa ntako mutagize.
Nibandi bakubuza usibye gukabya! Icyonzi umunsi uzabangamiraho igihugu uzabibazwa! Icyo urabizi umeze nkabaturage bagengwa namategeko! Ibindi nurusaku wibereyemo
Ingabire, bimwe mubyo uvuga ndabyemera, ariko icyo kugabanya imisoro sibyo.
Muzagaruke vuba mufite ubwenge bwagutse muduheho
Nta Interahamwe igomba kubaho? Ntazo uzi se? Hera kuri NYOKO! Washyano we!
Ahaaaaaa karasira Corona virus iraje ikwice
Uko gukaraba wapi👎👎👎
Ariko Karasira rwose waretse guhindura abantu injiji ngo ntabwo uvuga politique ?ubwo se aho utayivuga ni hehe ?uretse ko uyivuga mubundi buryo ahubwo uritonde kuko uracyina umukino utazi kandi abo ushaka gukina nabo bagutanze mukibuga
Exit mobile version