Ikiganiro Victoire Ingabire yagiranye na Didas Gasana babifashijwemo na Tharcisse Semana, naracyumvise. Nahise nandikira Tharcisse Semana mushima ko ari ikiganiro gikoze bunyamwuga. Mboneyeho umwanya wo gushima umunyamakuru Didas Gasana ku bibazo yabijije Victoire Ingabire, bimwe ntibyari byoroshye kubisubiza ariko Victoire Ingabire yabisubizanye ubuhanga n’ubushishozi.
Ijora Amiel Nkuliza yakoze naryo nararisomye. Ndangije naravuze nti : «Urwishe ya nka ruracyayirimo ». Nabihereye ku nyandiko n’ubundi Nkukiza yari yanditse Victoire akiva muri gereza, wagira ngo ntibyari bimushimishije ko uriya mutegarugori arekurwa.
N’ubwo kujora ibyo umuntu yavuze byoroha, Nkuliza yatangiye avuga ibinyoma. Ati « Victoire Ingabire, aho prezida Kagame avugiye ko azamusubiza muri gereza, yararuciye ararumira ». Ntabwo aribyo. Aho afunguriwe, Victoire Ingabire ntiyahwemye kuvugana n’ibinyamakuru, ari ibyo mu Rwanda ari n’ibinyamakuru mpuzamahanga. Ibyo ni ibintu umuntu wese ushaka yabona kuko ubu byose biba biri kuri murandasi. Kuki Amiel Nkuliza yihanukira agakubita aho ikinyoma nk’icyo aba agamije iki?
Ku kibazo cyo kwandikisha ishyaka, hagomba kugaragara mo «ubumwe bw’abanyarwanda». « Ingabire akabona ko ubwo bumwe busabwa ngo ari abahutu n’abatutsi agomba kwinjiza mu ishyaka rye. Ibi Madame Ingabire akaba asa n’utabikozwa ». Nkuriza ibi abivanye he?
Amiel Nkuliza arabeshyera Victoire Ingabire kuko, biriya by’uko mu bayoboke hagomba kugaragaramo « ubumwe bw’abanyarwanda » biri mw’iteko rigenga mashyaka, kandi Victoire Ingabire yavuze ko ashaka kubyubahiriza. Nkuliza aba agamije iki iyo atwerera Victoire Ingabire ibitekerezo adafite?
Mu kiganiro cye, Victoire Ingabire yabwiye abanyamakuru ati : muri bakuru, ubwo bumwe bw’abanyarwanda murumva bivuga iki ureste ko mw’ishyaka hagomba kugaragara mo abahutu n’abatutsi. Kuvuga ko Victoire Ingabire adakozwa ibyo kugaragaza « ubumwe bw’abanyarwanda » mw’ishyaka, ni ukumubeshyera kuko ntabyo yavuze.
Mu nyandiko yanjye y’ubushize n’ubundi nsubiza Nkuliza, navuze ko araguza ifuro. Nawe se ngo : « Uwasesengura neza icyifuzo cy’ubutegetsi bwa FPR, birasa n’ibyumvikana ko noneho bwiteguye kwemera ko FDU-Inkingi yandikwa, ariko bamwe mu bayobozi bayo, bakaba bagomba kubamo ukuboko k’ubutegetsi ». Ibi se Nkuliza abikuye he ? Ni ugufitira.
Soma n’iyi : Ese amacumu ya Amiel Nkuliza n’aya Paul Kagame arasiga amahoro Victoire Ingabire ?
Ku kibazo cy’ingabo za RNC, Ingabire yavuze ko we ubutegetsi bushyizweho n’imbunda bitari mu murongo w’ishyaka FDU-INkingi. Yasobanuye ko P5 ari ihuriro ry’amashyaka (coalition) atari ishyaka rimwe (fusion). Mu masezerano y’amashyaka agize P5 handitsemo ko bazafatanya muri diplomasi (ububanyi n’amahanga), mu gutumanaho (communication). Ahasigaye buri shyaka rikomeza gahunda yaryo. Kuba Ingabire yaravuze ko atazi niba RNC ifite ingabo birumvikana. Ntashaka kwivanga mu mikorere y’irindi shyaka. Kwaba ari ukurengera ibyo bumvikanyeho. Nta kwivuguruza kurimo nk’uko Nkuliza ashaka kubyemeza mu nyandiko ye .
Ngo abarwanashyaka ba FDU barabahumbahumba, baricwa urubozo, baranyerezwa abandi baraborera mu magereza. Erega Nkuliza, urugamba ntabwo ari urw’ibigwari. Victoire Ingabire ntahwema kuvuga ko nta rugamba rutagira ibitambo, ko kubatera ubwoba, kubica, atari byo bizakemura ikibazo. Victoire Ingabire ni intwari iri ku rugamba, azataha acyuye itabaro. Paul Kagame ajya ku rugamba yari afite umugore n’abana, Mandela yari afite umugore n’abana,… abaharaniye icyo bemera ntabwo bakangwa n’ibitambo. Ibigwari nibyo bitareba kure …
Ngo : « Madame agomba gukora bufuku nka RNC ngo naho ubundi gushaka abarwanashyaka izuba riva bazabamumaraho. Ngo birababaje ».
Nkuliza nabivuze ko uraguza ifuro, ibyo uko RNC ikora bufuku wabitangira ibinyemetso ? None se ko wemeza ko ifite ingabo ubwo ni ugukora bufuku ? Ahubwo Nkuliza, ni wowe ubabaje kuko urisumbukuruza. Victoire Ingabire ari ku rundi rwego. Ari mu Rwanda, ntasiba kubwira ubutegetsi ko kurinda abaturage bose biri mu nshingano zabwo, ko bugomba kubahiriza amategeko bwishyiriyeho. Wowe Nkuriza ndabona ushyigikiye imigambi ya FPR-Inkotanyi ikeka ko kwica abantu kabone n’iyo baba abayoboke ba FDU-Inkingi, hari icyo bizakemura.
Ngo : “Ingabire ntatekanye”, iririre wowe n’abawe.
Iyo Ingabire avuga ati : « ndashaka gukora politiki mu Rwanda rwubakiye ku mategeko », ngo iyo abivuga « usanga bisekeje cyangwa birimo icyo umuntu yakwita ubudabagizi, «naiveté» mu rurimi rw’igifaransa ». None se Nkuliza urumva u Rwanda rutubakiye ku mategeko ari rwo rugomba kwimirizwa imbere?
Amiel Nkuliza arubahuka. Ibyo Victoire Ingabire avuga arabyemera. Abantu bahinduye amateka y’ibihugu byabo ni uko bemeraga icyo baharanira. None koko ko utinyuka, urabona Ingabire ari « umudabagizi ». Baravuga ngo n’iyo waba udakunda urukwavu, nibura wakwemera ko ruzi kwiruka.
Ngo : “Ingabire arwanisha amagambo, ngo avuga ko amategeko ariho mu Rwanda atubahirizwa, …”. Nkuliza akanzura ati : « Turarambiwe, nta bisubizo bye nk’ibi tugikeneye kumva ».
Nkuliza se urambiwe nka nde ? Uri iki ? Icyo udashoboye, ujye wicecekera, ureke abemeye kwitangira abandi bakore ibyo bemera kandi biyemeje. None wowe ibyo kujora no kujambura ni byo abantu bakeneye? Niba uri umugabo hamwe n’abo mufatanije kurambirwa, nimumanuke murushe Victoire Ingabire muve mu magambo tubarebe.
Mu nyandiko ndende ya Nkuliza harimo byinshi ashaka gutsindira Ingabire ariko ntibifate kuko inyandiko ye irimo amaranga-mutima ndetse n’ubuswa butihishira. Umva nawe, ngo : « Ni nde wabeshye Ingabire ko abazungu hari aho batandukaniye n’inkotanyi? ». Iyo Nkuliza ahurutuye amagambo nk’aya ntaho aba aduhishe.
Mu nyandiko ye Amiel Nkuliza atanga inama aziha abo atazirusha.
Imana ikomeze Victoire Ingabire, aba bose bagambiriye kumutera imijugujugu ibamurinde.
Gaspard Musabyimana
Bruxelles, le 20/7/2019