Kayumba Nyamwasa ejo yaganiye na Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka aho yasubije ibibazo byinshi harimo ibyo Kabarebe aherutse kumuvugaho ndetse harimo n’ibibazo ubu biri mu Rwanda cyane cyane mu baturage.
Ntawabura kuvuga kuri bimwe mu bintu Gen Kayumba yavuze cyane cyane kw’iperereza mu Rwanda aho we ubwe yivugiye ko iperereza mu Rwanda rishingiye ku nzangano, amatiku, kubeshyerana na munyangire. Ibi Gen Kayumba avuga aribizi kuko nkuko yabyivugiye ariwe muntu kugeza ubu wayoboye DMI ya Kagame imyaka myinshi.
Iki n’ikiganiro buri munyarwanda wese yagobye kumva kuko harimo ibisubizo n’ibisobanuro byinshi bisubiza bimwe mu binyoma leta ya Kagame na FPR Inkotanyi birirwa babeshya abanyarwanda.