Site icon Rugali – Amakuru

IKIGANIRO CYA FPR/RIB-KANYOMBYA NA BARAFINDA KIGARAGAJE NEZA KO BARAFINDA ABESHYERWA NA RIB NGO NI UMUSAZI

IKIGANIRO CYA FPR/RIB-KANYOMBYA NA BARAFINDA KIGARAGAJE NEZA KO BARAFINDA ABESHYERWA NA RIB NGO NI UMUSAZI

Muri kiriya kiganiro Kanyombya yaje ari gatumwa ka FPR/RIB maze ahura n’umusaza w’imyaka 250 mu bwonko aramwereka isi yose ireba!!! Bantu mwese FPR/RIB ishuka ibabeshya ngo Barafinda ni umusazi, mubonere kuri kiriya kiganiro ko Barafinda atari umusazi, ko ahubwo ari umuntu w’munyabwenge w’umuhanga wo mu rwego rujimije ko akwiye kubyubahirwa agasigasirwa aho kumutoteza.

Ntabwo Barafinda akwiye gukomeza gutotezwa azira ko adatekereza as an average person kuko ari uburenganzira bwe bwo kuba uwo ari we(the Right to be Different) bwo gutekereza mu buryo buhanitse ndetse bunajimije nko kuba yanagira ibitekerezo biri futuristes bireba kure cyane aho average person atageza.

Ibyo byose ni uburenganzira bwe, leta y’u Rda rwa FPR ntigomba kubimuziza imujyana mu bitaro by’abasazi i Ndera kumutera ibishinge bigamije kumwangiza azira ko arusha abantu ba FPR kuba smart, kubarusha ubwenge n’ubuhanga bujimije, no kureba kure.

Turashimira mugenzi wacu umunyapolitiki Barafinda kuba yaragize presence d’esprit yo kwibuka vuba wa mugani wa wisdom nyarwanda uvuga ko “Ntawabuza inyombya kuyomba keretse ashaka kuba nkayo”, maze akareka Kanyombya ka FPR/RIB ko ubwenge bwe ari bukeya cyane bungana nk’ubw’abamutumye, akamutega amatwi mu kinyabupfura, akihanganira provocations ze n’ukuntu yamucaga mw’ijambo agamije kumukumira ngo atumvikanisha igitekerezo cye cyose.

Bravo Barafinda Perezida w’ishyaka rya politiki RUDA.

Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI namba wani.

Exit mobile version