Site icon Rugali – Amakuru

Waruziko: Ikibuga Mpuzamahanga cya Atlanta Hartsfield–Jackson ni icya mbere kw’isi kinyuraho abagenzi benshi

Ikibuga Mpuzamahanga cya Atlanta Hartsfield–Jackson

Waruziko ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Atlanta bita Hartsfield–Jackson International airport aricyo cya mbere kw’isi gitwara abagenzi bagera kuri miliyoni 100 ku mwaka?

Iki kibuga giherereye mu karere k’Atlanta muri leta ya Georgia kikaba cyaritiriwe ba Mayor 2 bayoboye ako karere aribo William B. Hartsfield na Maynard Jackson. Ikibuga mpuzamahanga cya Hartsfield-Jackson gifite imiryango 192 harimo 152 y’abajya mu gihugu hagati n’imiryango 40 y’abajya hanze ya leta zunze ubumwe z’Amerika.

Cyubatse kuri hegitare 1,902 z’ubutaka kikaba gifite imihanda 5 iteganye indege zinyuramo kugira ngo ziguruke.

Ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Atlanta gihuza Amerika y’amajyaruguru n’iy’amajyepfo, Amerika yo hagati, Uburayi, Afrika n’Aziya. Urebye abagenzi gitwara n’ikibuga gikoreshwa cyane kw’isi guhera mu mwaka w’1998. Urebye indege zihagwa n’izihahagurukira mu mwaka n’ ikibuga gikoreshwa cyane.

Ikibuga cy’Atlanta nicyo kibuga kw’isi gifite abagenzi benshi kikagira n’indege nyinshi zikigwaho. Mu mwaka w’2012 cyatwaye abagenzi miliyoni 100 ni ukuvuga abagenzi barenga 260,000 ku munsi, n’indege 950,119 zigwa z’ikanahaguruka kuri icyo kibuga. Mu mwaka w’2017 cyakomeje kuba ikibuga gikoreshwa cyane aho cyagize abagenzi miliyoni 104.

Reka mbanyuriremo muri make urutonde rw’indege zikoresha ikibuga mpuzamahanga cya Atlanta:
Air Canada
Air France
Alaska Airlines
American Airlines
Boutique Air
British Airways
Continental Airlines
Delta Airlines main Hub
Frontier Airlines
KLM
Korean Air
Lufthansa
Qatar Airways (starts June 1)
Southwest Airlines
Spirit Airlines
Turkish Airlines (starts May 16)
United Airlines
Virgin Atlantic

Ku rutonde rw’ibibuga bikoreshwa cyane tuhasanga ikibuga cy’indege cya Los Angeles n’icya Chicago. Abagenzi bakomeje kwiyongera bikaba byaratumye ikibuga cy’indege cy’Atlanta gikomeza kuba ku mwanya wa mbere mugukoreshwa cyane mu myaka 17 ishize. Iki kibuga kirusha icyo muri Beijing kiza ku mwanya wa 2 abagenzi miliyoni 8. Kikongera kikarusha miliyoni 19 z’abagenzi ikibuga mpuzamahanga cya Los Angeles kiza ku mwanya wa 2 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa.

Ubwinshi bw’abagenzi bakoresha ikibuga cy’indege cy’Atlanta ahanini buterwa n’aho Atlanta iherereye. Icyo kibuga kiri ku masaha abiri mu ndege kugira ngo ugere kuri 80% y’uduce twa leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akaba ariyo mpamvu indege nyinshi zizana abagenzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihagarara Atlanta kugirango abagenzi babone uko bakomeza bajya muzindi leta.

Ugereranije ingendo ku rwego mpuzamahanga, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziza nyuma y’ibindi bihugu. Ikibuga mpuzamahanga cya Dubai yo muri Emirates nicyo gifite abagenzi benshi. Mu mwaka w’2017 cyagize abagenzi miliyoni 88 binjira n’abasohoka. Ku mwanya wa 2 haza ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya London Heathrow cyagize abagenzi miliyoni 74. Ku mwanya wa 3 haza ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hong Kong, ku mwanya wa 4 haza Amsterdam hakaza ikibuga mpuzamahanga cya Paris Charles de Gaulle ku mwanya wa 5.

Ikibuga mpuzamahanga cya New York’s John F. Kenney nicyo cyonyine kiri kuri list y’ibibuga bikoreshwa n’abagenzi benshi ku rwego mpuzamahanga ariko nacyo kikaza ku mwanya wa 19 mu bibuga 20 bya mbere. Gikoreshwa n’abagenzi miliyoni 32 binjira n’abasohoka ku rwego mpuzamahanga. .

Exit mobile version