Rwanda: Paul Kagame avuga ko ikibazo afitanye na Perezida Museveni kidashobora gukemurwa n’ibiganiro, nyamara Ubwongereza burifuza kunga abo bayobozi bombi!
Ubwo yasozaga inama nyafuri y’abayobozi b’ibigo by’imari “Africa CEO” yaberaga i Kigali kuri uyu wa kabiri taliki ya 26/03/2019, Paul Kagame yongeye kwikoma perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni! Mu ijambo yagejeje kubateraniye muri iyo nama harimo na Félix Tshisekedi wahawe umwanya wo kuba perezida wa Congo, Paul Kagame yavuze ko ikibazo afitanye na Museveni kidashobora gukemurwa n’ibiganiro! Ese inzira Kagame azanyuramo kugirango icyo kibazo gikemuke ni iyihe?
Mu byukuri Kagame nta nzira yahishuye azanyuramo yo gukemura ubwumvikane bucye afitanye na Museveni, mu mvugo imeze nk’amarenga, Kagame yavuze ko inzira abona ari uko azakomeza kuvuga ikibazo afitanye na Museveni amaherezo ibihugu byombi bikazabona ko ari ngombwa gukomeza gukorana nka mbere! Paul Kagame yatangaje ayo magambo mu gihe Madame Emma Wade-OBE ushinzwe ubucuruzi hagati y’ubwongereza n’umugabane w’Afurika yari amaze gutangaza ko igihugu cy’Ubwongereza cyifuza guhuza Paul Kagame na Museveni kugirango bashakire hamwe umuti w’ikibazo bafitanye. Madame Emma yibukije ko ubwongereza aribwo bwashoboye guhuza Kagame na Museveni igihe ingabo z’ibihugu byombi zari mu mirwano i Kisangani mu mwaka w’2000.
Paul Kagame ntiyabinyuze ku ruhande, yabwiye Ubwongereza ko adashobora kwiyunga na Museveni! Kagame avuga ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye bigeze ku rwego bidashobora gukemurwa n’ibiganiro. Urubuga “chronicles.rw” rutangaza ko urwango hagati ya Museveni na Kagame rwaturutse ku ibaruwa Perezida Museveni yigeze kwandikira Ubwongereza abubwira ko Paul Kagame ari umuntu mubi,uteye ibibazo akarere kose k’Afurika! Mu ijambo Kagame yavuze kuri uyu wa kabiri, urwo rwango afitiwe na Museveni yarugarutseho , yagize ati:
“Niba utekerezako udakunda perezida Kagame kuko utekereza ko ibigomba kuba mu Rwanda bishingira ku bushake bwawe kandi utari umunyarwanda,iyo ni politiki mbi. Ni kimwe mu bimenyetso by’ibyo tugomba kwitaho. Nabivuze kumugaragaro ko ntacyo bintwaye kuba wankunda cyangwa utakunda, Perezida Kagame ari hano nka perezida w’u Rwanda.Ni iby’abanyarwanda, niba bamushaka bazamugumana, niba batamushaka bazamukuraho… Nabwiye izi nshuti zacu ko bikomeye cyangwa bitanashoboka gutekereza ko udakunda Kagame bityo uzamuhindura ugashyiraho undi ushaka, ntibishoboka ariko abantu ntibasha kubyumva.”
Nta mukuru w’igihugu na kimwe kiri mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba CAE Kagame abereye umuyobozi wakojeje ikirenge i Kigali muri iriya nama; icyo akaba ari ikimenyetso kigaragaza ko uriya muryango uri mu marembera! Kagame yerekanye ko ikibazo afitanye na Uganda ntaho gihuriye n’abaturage b’ibihugu byombi ahubwo ni urwango afitanye ku giti cye na Museveni, ibyo bikaba byaratumye afunga umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ijambo Kagame yavuze ko ntacyo Museveni yamutwara rigaragaramo kwiheba kwishi! Ese Kagame azi neza ko Museveni ariwe wamwicaje ku butegetsi mu Rwanda? Kagame agomba kumenya ko imbaraga Museveni yakoresheje zo gukura Habyarimana ku butegetsi ashobora kuzikoresha nawe akamukuraho! Abanyarwanda baca umugani ugira uti : “utazi ikimuhatse …”
Reka turebe ko Kagame azafunga ubuziraherezo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, nabishobora azaba aciye agahigo!
veritasinfo