Burya imibanire y’ibihugu ntaho itaniye n’imibanire y’ingo zituranye. Iyo mu rugo rumwe hajemo ibibazo byo kutumvika hagati y’abarugize, ingo zituranye narwo nazo zigira ibibazo. Iyo umugabo n’umugore n’abana bagize ibibazo bituma batumvikana , amahane akavuka mu rugo, abana bahungira mu baturanyi. Icyo gihe ntabwo umubyeyi wa babana ashobora gukurikirana ba bana be mu ngo z’abaturanyi, ahubwo abaturanyi nibo bashaka nyirurugo bakamuhuza n’urubyaro rwe bakicara hasi bagakemura impaka bafitanye. Ntabwo ushobora kubwira abaturanyi ngo abana bawe baraguhemukiye ngo ntushaka ko bagaruka mu rugo rwawe, cyangwa se ngo umubyeyi w’abo bana agabe ibitero muri urwo rugo rwabacumbikiye! Iyo bigenze gutyo, umubyeyi w’abo bana ashinjwaicyaha cyo kuvogera urugo rw’abandi! Icyo cyaha nicyo bita kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu!
Hashize imyaka 25 Paul Kagame abohoje igihugu cy’u Rwanda binyuze mu muvu w’amaraso. Kuva Kagame yafata ubutegetsi kugeza uyu munsi, yagiye yica abanyarwanda batavuga rumwe nawe cyangwa se akabafunga, abacitse ku icumu bagahungira mu bihugu by’abaturanyi no mu mahanga ya kure. Aho kugirango Kagame ahindure imitegekere y’igihugu no kunga umuryango nyarwanda washegeshwe n’intambara yashoje ku Rwanda; Paul Kagame yafashe gahunda yo gukurikirana impunzi zamuhunze akajya kuzicira mu mahanga bityo aba akoze icyaha cyo kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu! Kagame yagabye ibitero mu gihugu cya Congo yica impunzi z’abanyarwanda zari mu nkambi zo muri icyo gihugu ndetse n’abakongomani benshi bagera kuri miliyoni 6 nabo bagwa muri ibyo bitero kugeza na n’ubu bakaba bagipfa bishwe n’imitwe yitwaje intwaro yashinzwe na Kagame!
Igihugu cy’Uburundi na Tanzaniya byahise bigemurira Kagame impunzi z’abanyarwanda babihungiyemo ahanini bitewe n’akagambane leta z’ibyo bihugu zari zifitanye na Kagame cyangwa se gutinya ko Kagame yakwitwaza icyo kibazo kimpunzi agakurura umutekano mucye mu bihugu byabo nk’uko byagendekeye igihugu cya Congo. Igihugu cya Uganda cyagerageje guha abanyarwanda bacye ubuhungiro cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi ariko ntibyabyujije ko Paul Kagame gucengeza inkotanyi ze muri icyo gihugu kujya gushimuta impunzi z’abanyarwanda zamuhunze. Kagame yagabye ibitero ku mpunzi kugera ku bihugu biri kure nk‘Afurika y’epfo ndetse n’i burayi (Ububiligi, Ubwongereza…).
Kwica impunzi zose zigashira byananiye Kagame, noneho yigira inama yo guha ruswa abakozi b’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR kugirango uce ubuhunzi kubanyarwanda bityo bitume impunzi zamuhunze zimwigemurira, ibyo ariko nabyo ntacyo byatanze kuko izo mpunzi zanze gutaha. Aho kugirango akemure ibibazo bitera ubuhunzi ku banyarwanda (demokarasi no guca akarengane), Paul Kagame yarushijeho gukaza umurego, ahubwo ubuhunzi bw’abanyarwanda abugira intwaro yo guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu.
Ko Kagame akomeje gufunga umutwe ku kibazo cy’impunzi, ni iki kigomba gukorwa?
Kugirango ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda gikemuke, ni uko Leta ya Kagame igomba kwicarana n’izo mpunzi, umuryango mpuzamahanga ukaba umuhuza muri ibyo biganiro maze hagasuzumwa impamvu ituma izo mpunzi zidataha, ibisubizo bigatangwa abanyarwanda bagasubira mu gihugu cyabo. Bwana Jakaya Kikwete wayoboraga Tanzaniya yatanze icyo gitekerezo, Kagame ahita amutera ubwoba ko azamwica! Ibyo byatumye n’abandi bakuru b’ibihugu bafite icyo gitekerezo bisubiraho.
Kagame asaba ibihugu byose birimo impunzi z’abanyarwanda kubafata zikababoha zikabagemura i Kigali, ibyo bihugu byaba bitabikoze bigaha uburenganzira Paul Kagame bwo kujya kwicira izo mpunzi mu bihugu byabo; niba ibyo byose binaniranye Kagame akaba afite uburenganzira bwogushoza intambara kuri ibyo bihugu abishinja gushyigira abanzi be! Icyo nicyo gisubizo Paul Kagame atanga ku kibazo cy’impunzi! Uganda yo ikaba yarafashe icyemezo cyo kwirukana impunzi zahunze jenoside mu Rwanda naho izahunze ibibazo bya politiki ikaziha ubwenegihugu!
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2018, ibinyamakuru bya Kagame, byatangiye gusohorainyandiko zishoza intambara ku gihugu cy’Uburundi na Uganda! Leta ya Kagame ishinja leta ya Nkurunziza mu Burundi ko ifatanyije na FDLR bitewe n’uko igihugu cy’Uburundi kiyobowe n’umuperezida w’umuhutu bityo akaba akundanye n’abahutu b’abanyarwanda badakunga umututsi Kagame! Paul Kagame akaba ashinja igihugu cya Uganda gushyigikira impunzi z’abatutsi bibumbiye mu ishyaka rya RNC banga ubutegetsi bwa Kagame ndetse akaba yarabise ibyihebe!Leta ya Kagame ikaba ishinja leta ya Uganda kugirana ubushuti na leta y’Uburundi kandi ibyo bihugu byombi bikaba biri gushaka uburyo bihuza umutwe wa RNC na FDLR kugirango bigire imbaraga zo kugaba igitero cyo gukuraho leta ya Kagame mu Rwanda! Kugirango ibyo bihugu bitagera kuri uwo mugambi, Paul Kagame akaba yariyemeje kubitera mbere, akoresheje uburyo bw’intambara iziguye (guerre par procuration)!
Iki kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda no gufunga umutwe kwa Kagame bikaba biremerereye cyane ibihugu byakiriye impunzi z’abanyarwanda kandi intambara iri kubera muri Kivu y’amajyepfo akaba aribwo buryo Kagame yabonye bwo gukuraho leta ya FDLR iri i Burundi ni iya RNC iri i Bugande! Nkuko ikinyamakuru “Le Croix “kibivuga, intambara iri kubera muri Kivu y’amajyepfo ishobora kugira ubukana burushije intambara yabaye muri Congo mu 1998 igahuza ibihugu 9. Iyi ntambara Kagame ashoje muri Congo ifite impamvu za politiki ni z’ubukungu (gusahura Congo), gukuraho ubutegetsi bw’Uburundi na Uganda; uretseko intambara yo muri uyu mwaka itagaragaramo neza akaboko k’ibihugu bikomeye by’Uburayi n’Amerika, ahubwo ubona ishingiye ku bihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari!
Amakuru menshi aturuka mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yemeza ko ibihugu byinshi bihuriye ku cyifuzo cy’uko leta ya Kagame igomba kugirana ibiganiro n’impunzi z’abanyarwanda babihungiyemo, ibyo byaba bidashobotse, ibyo bihugu bigahuza umugambi wo gucyura izo mpunzi zigasubira mu gihugu cyazo, kugirango nabyo bishobore kugira ituze no gutegura imigambi y’amajyambere y’abanyagihugu babyo! Abantu benshi bemeza ko Kagame adashobora gushyikirana n’impunzi zitagize icyo zimutwaye, ariko aramutse abonye izo mpunzi hari igice k’igihugu zishoboye gufata yava ku izima kuko na Habyarimana yashyikiranye nawe ari uko yageze i Byumba! Umunyamategeko Kambanda mu kiganiro yagiranye na Murindahabi niwe wabivuze neza aho yagize ati” kugirango intambara itaba mu Rwanda, ni uko Kagame yakubitwa ni inkuba itagira amazi,” naho kumutegeraho ibiganiro gusa nta ntambara ibaye kwaba ari uguca umugani ku manywa!
Kanda aha wumve uko Kambanda abisobanura.
Veritasinfo