U Rwanda rushobora guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa niba umubare w’abahinzi basagurira amasoko ukomeje kuba muto ugereranyije n’mubare w’abantu bahaha ibibatunga mu isoko. Icyegeranyo cyo muri 2015 cyakozwe n’umuryango Comprehensive Food Security and Vulnerability Analysis (CFSVA) kigaragaza ko 70% by’Abanyarwanda batungwa no guhaha mu isoko buri kiribwa cyose, umubare ukaba wariyongereyeho 65% mu myaka 3 ishize.
Imibare yatangajwe n’uyu muryango mu cyegeranyo igaragaza ko 70 by’Abanyarwanda ari abahinzi, gusa benshi muri bo n’ubwo bafatwa nk’abahinzi ntibabasha kweza ibibahagije, ahubwo nabo bayoboka amasoko guhaha, abandi bagashyirwa mu byiciro by’abahinzi kandi nta butaka buhingwa bafite.
0.4 % by’abaturage mu Rwanda nibo bonyine babarirwa hegitari eshanu (5ha) z’ubutaka. Abandi bakesha amaramuko amasoko. Niba ibyo umuryango winjiza bitabasha kujyana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, ibi bituma hari imiryango imwe n’imwe itabasha kwitunga.
Abahanga bemezako ibi bizatuma igihugu gihura n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa, niba buri karere umusaruro uturukamo utabasha guhaza abaturage b’ako karere. Bityo umuryango World Food Programme ukavuga ko nibikomeza gutya inzara n’imirire mibi bizazamukaho 20% muri 2050.
Ubukungu.com