Site icon Rugali – Amakuru

Ikibazo cy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza b’i Nyamasheke biga bicaye ku mabuye cyangwa hasi cyaba kirimo kubonerwa umuti!!! Ngako akamaro k’itangazamakuru!!!

N’ubwo Paul Kagame arwanya itangazamakuru, ari mu bantu ba mbere bakurikira itangazamakuru. Ibi bikaba bigaragarira mu magambo agenda asubiramo yakoreshejwe n’itangazamakuru cyangwa mu bikorwa byo gukosora ibyo itangazamakuru ryashyize hanze atakoze neza. Urugero rwa hafi minisiteri y’uburezi ngo irimo irakoresha intebe ibihumbi 17 z’abana bo mu Karere ka Nyamasheke baherutse gushyira kuri bose ba bireba ko abo banyeshuri bo mu mashuri abanza bamwe biga bahagaze abandi bakiga bicaye hasi cyangwa ku mabuye.

Ubu se uburezi buzagira ireme gute abanyeshuri biga bicaye nabi? Uwo munyeshuri se azabasha gukurikira amasomo neza? Niyigira hejuru akananirwa kujya gupigana kw’isoko ry’umurimo ubu se bazitwaza ngo ni abarimu ba Kaminuza batazi ururimi rw’icyongereza? Niba abanyeshuri nta ntebe zo kwicaraho bafite, ubu se abarimu bo bafite ibitabo byabugenewe byo kwigishirizamo?

Village urugwiro ngo ibyo Paul Kagame yemereye abanyarwanda yabigezeho 80%

None se Kagame yemereye abanyarwanda ko bazicwa n’inzara? Ko inzara inuma mu gihugu cyose! Kagame yemereye abanyarwanda ko bazicwa n’imirire mibi? Ko bwaki ivuza ubuhuha haba mu bana no mu bantu bakuze! Kagame yemereye abanyarwanda ko bazicwa n’amavunja? Ni byinshi twavuga hano Paul Kagame yemereye abanyarwanda ariko akaba ari nta na kimwe yabagejejeho. 80% leta ye ivuga yabagejejeho ntaho igaragara. Na 50% sinkeka ko hariyo yagezeho. Twese tuzi neza ko ikinyoma ariyo ntwaro Kagame na leta ye bakoresha.

Exit mobile version