Abahinzi b’ibirayi bavuga ko nyuma yo kwemererwa ingano ntarengwa ya toni bagemura ibirayi byatangiye kuborera mu mirima. Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge ya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu bakomeje gutaka ibihombo nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ishyiriyeho amabwiriza agena icuruzwa ry’ibirayi.
Aba bahinzi bavuga ko kimwe mu bibagoye ari gahunda yashyizweho y’ingano ntarengwa y’ibirayi abahinzi bemerewe gusarura, ibi ngo biri kubahombya kuko ibirayi byatangiye kuborera mu mirima.
Aya mabwiriza MINAGRI yayatanze mu rwego rwo kwirinda ko ibirayi biba byinshi ku isoko kuko byatumaga bigurwa amafaranga make umuhinzi akabihomberamo.
Ku bw’aba abahinzi b’ibirayi, ngo iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubarengera ariko cyateje ibindi bibazo.
Mutuyimana Esron, umuhinzi w’ibirayi mu Murenge wa Bigigogwe yagize ati “ Ni byiza kuba barafashe biriya byemezo, bashakaga kurengera umuhinzi ngo agurishe adahenzwe, ikibazo kirimo ni uko ibirayi byacu biri kuborera mu mirima, ubu nko kuri iyi koperative yacu bategetse ko tutagomba kurenza toni 20 ku munsi mu gihe twakuraga na toni 200, nkanjye maze ibyumweru bibiri ntegereje ko banyemerera gukura ibirayi byanjye ariko ngo ku rutonde sindagerwaho”.
Akomeza agira ati “ Nk’ubu mvuye kubireba nsanga byatangiye kubora kuko natinze kubikura, usanga turi ku rutonde turenga abantu 300 kandi ku munsi bakemerera abantu batarenze 10, urumva niba uri nimero nk’iya 200 cyangwa 300 ku rutonde bazakugeraho nta kirayi kikiri mu murima, bareke tubikure nibashake baduhe make ariko bireke kuborera mu mirima”
Aba bahinzi bavuga ko ikirushijeho kubakomerera ari uko ari mu minsi y’imvura, ku buryo iyo ibirayi byeze bakarenzaho iminsi batabisaruye biba bifite ibyago byinshi byo kubora.
Uwimbabazi Emerthe yagize ati “ Iki ni ikibazo kidukomereye cyane, njye uyu munsi nakuye ariko maze hafi ukwezi ntegereje bambwira ngo sindagerwaho, urabona imvura yatangiye kugwa, iyo ibirayi byeze bisaba ngo ubikure (ubisarure) none hano baraduha ukwezi, bakaguha ibyumweru bibiri, cya gihombo baturindaga cyo kugurisha kuri make bizarangira ahubwo n’ayo make umuhinzi atayabonye kubera ko turi benshi kandi bakeneye ko abakura baba bake”
Yungamo ati “ Uretse no kuvuga ngo ibirayi birabora, hari ikindi kibazo kitugoye, ushobora kugira umurwayi, ushobora gukenera amafaranga ku buryo bwihutirwa ufite ibirayi byeze ariko ukabura amafaranga kandi wari ufite icyakagutabaye, izi ngamba bari bafashe njye mbona ziri kutugiraho ingaruka, na byo bazabyigeho barebe uko bakemura iki kibazo”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe,Gahutu Tebuka Jean Paul, avuga ko ikibazo cyabayeho ari uko uyu mwaka ibirayi byeze ari byinshi cyane, ngo ingamba bafatiye iki kibazo ni ukureba abafite ibirayi bimaze igihe bagahabwa amahirwe yo kubisarura hadakurikijwe urutonde.
Yagize ati “ Uyu mwaka ibirayi byareze cyane ku buryo abaturage ubaretse ngo babisarure uko bashaka ikilo cyagera no kuri 50, turagerageza tukareba abafite ibirayi bimaze nk’amezi 6 tukaba ari bo duheraho bakabisarura kugira ngo bitaborera mu mirima”
N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko, Kabasha Kanyamibare ukuriye koperative y’abahinzi muri santere ya Gatagara we si ko abibona, yemeza ko bemerewe kohereza toni 20 ku munsi kandi muri ako gace bashobora gusarura toni zirenga ijana ku munsi.
Yagize ati “ Ni ikibazo kuko toni 20 twemerewe ni nke cyane, n’ubu urebye hariya muri depo haracyarunzemo ibirayi kuko hari ubwo abaturage baca inyuma bakabisarura nta burenganzira bahawe babigeza hano bikaba byinshi, n’ibyo byo kureka abafite ibirayi bikuze ngo babikure ntabwo byakemura ikibazo burundu kuko na bo ni benshi cyane ku buryo barenze kure toni 20 twemerewe ku munsi”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bigogwe buvuga ko nta bundi buryo iki kibazo cyakemuka uretse kureba abafite ibirayi bikuze kurusha ibindi bakaba ari bo babisarura. Buvuga ko impamvu abaturage batakamba ari uko baba bafite ubukene bashaka gukemura ibibazo ku buryo bwihuse kandi ngo ntibishoboka.
Amabwiriza ya MINAGRI yemerera Akarere ka Nyabihu kohereza mu Mujyi wa Kigali toni 180 ku munsi mu rwego rwo kwirinda ko ibirayi biba byinshi ku isoko.
Source: http://izubarirashe.rw/2018/01/ikibazo-cyabahinzi-bibirayi-cyahinduye-isura-nyuma-yibyemezo-bya-minagri/