Site icon Rugali – Amakuru

Ikibazo cy’abaganga basezera muri Leta bajya mu mavuriro yigenga gihagurukije Guverinoma


Abaganga biganjemo inzobere bakomeje gusezera ku kazi ka Leta bakajya gukora mu mavuriro yigenga cyangwa bagashinga ayabo bwite. Ni ikibazo byoroshye kumva ko gifite ingaruka ku buzima bwa rubanda bagana amavuriro ya leta, cyane cyane abitwaza ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’.
Mu bitaro byinshi iki kibazo kirahari ariko dufashe urugero mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu mezi ane gusa abagera kuri batanu bamaze gusezera naho abandi batatu bandika babisaba. Muri rusange myaka ine hamaze kugenda abagera kuri 20.
Minisiteri y’ubuzima (Minisante) ibona imvano yo gusezera kw’abaganga mu ndorerwamo y’amafaranga make bahembwa, gukoreshwa amasaha menshi no kutemererwa gukora mu buryo bifuza. Soma Ibikurukira

Exit mobile version