Site icon Rugali – Amakuru

Ikibazo cya ’parking’ mu Mujyi wa Kigali gikomeje kuba ingorabahizi

Nubwo hari ibibazo byirengagizwa cyangwa ntibyitweho bishakirwa ibisubizo nk’uko bikwiye, benshi mu batunze imodoka mu Mujyi wa Kigali baravuga ko barahangayitse kubera ikibazo cya parking ndetse bamwe bavuga ko bashobora kuzazigurisha.
Mu kiganiro bamwe mu batunze imodoka mu Mujyi wa Kigali bagiranye na IGIHE bavuga ko bahangayikishijwe cyane bikomeye n’ikibazo cy’uburyo parking yabaye ubucuruzi bukomeye.
Bavuga ko bababazwa cyane n’uburyo ahantu hose bahagaze mu Mujyi wa Kigali bishyuzwa amafaranga ya parking.
Bigirimana Emmanuel w’imyaka 45 avuga ko akoresha amafaranga menshi yishyura parking ku buryo asigaye yifuza kugurisha imodoka ye kugira ngo agire amahoro.

Yagize ati “ Sinakubeshya ubu abantu benshi bafite imodoka muri uyu Mujyi bahangayikishijwe n’ikibazo cya parking bitewe n’amafaranga bishyura. Nk’ubu nkanjye ku munsi njya ahantu harenze na 20 none se niba buri hantu hose mpagaze banyishyuza byibuze amafaranga 100 cyangwa 200 ya parking urumva ku kwezi ndiha angahe kandi mba nkeneye no gutunga umuryango wanjye.”
Bamwe mu batunze imodoka i Kigali bakunze kujya guhahira mu maduka akomeye akorera mu nyubako zikomeye nka UTC, M Peace Plaza , Grand Pension Plaza, T2000, Centenary House, LaBonne Adresse, KCT n’ahandi bavuga ko babangamirwa cyane n’uburyo bajya guhahira muri izi nyubako cyangwa kuzakamo serivsi zitandukanye bakishyuzwa amafaranga y’uko imodoka zabo zahahagaze.
Umwe mu batunze imodoka utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Njye nabonye parikng barazihinduyemo ubucuruzi budasanzwe;none se ni gute waba ugiye guhahira ahantu ubashyiriye amafaranga yawe bakakwishyuza amafaranga ya parking? Ese koko ubwo si ubujura?”
Yakomeje agira ati “ Ese uzaba wishyuzwa parking ahantu hose uhagaze maze nunajya aho uhahira ubashyiriye amafaranga yawe banakwishyuze aya parking koko?”
Uko ibiciro bya parking byifashe hamwe na hamwe
Muri Parking iri mu nyubako izwi nka CENTRENARY House imodoka ihahagaze kuva ku munota kugeza ku isaha yishyura amafaranga 200, yageza ku masaha abiri ikariha amafaranga 300 y’u Rwanda , gusa iyo bigeze ku masaha atatu hatangira kwiyongeraho amafaranga 500 y’u Rwanda , iyo bigeze ku masaha ane iriha ibihumbi bibiri, nyuma y’amasaha atanu ikishyura ibihumbi umunani.
Muri Parking yo mu nyubako ya 2000 iyo imodoka ihaparitse umunota umwe kugeza ku isaha yishyura amafaranga 100, yamara amasaha abiri ikishyura 200 y’u Rwanda , iyo bigeze ku masaha atatu imodoka ikihahagaze iriha amafaranga 500, yageza ku masaha ane ikariha amafaranga ibihumbi bibiri.
Iyo imodoka ihaparitse kugeza ku masaha atanu uyitwaye ariha amafaranga ibihumbi bitanu, yayarenza buri saha agatangira kuyishyurira amafaranga 1500.
Muri UTC ahazwi nko kwa Rujugiro imodoka kuhahagarara isaha imwe yishyura 100, yahamara abiri ikariha amafaranga 200, iyo ihahagaze amasaha ane kugera kuri atanu yishyura amafaranga ibihumbi bitanu.
Muri Parking ya La bonne Adresse imodoka yishyura amafaranga 100 ku isaha yageza kuri abiri ikariha amafaranga 200 y’u Rwanda.
Muri Parking yo muri KCT iyo imodoka ihahagaze umunota kugeza ku isaha yishyura amafaranga 200, yageza kuri abiri ikariha amafaranga 400. Irengeje amasaha atatu ihahagaze buri saha hiyongeraho amafaranga 500.
Kwishyuza parking ni gahunda izakomeza
Meya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza aganira na IGIHE yavuze ko kwishyuza parking ari mu rwego rwo kugabanya imodoka mu Mujyi wa Kigali hatezwa imbere gahunda yo gukoresha imodoka zitwara abantu benshi.
Yagize ati “ Ubundi no mu bihugu byinshi byateye imbere politiki ishyirwa imbere ni iyo gukoresha imodoka zitwara abantu benshi, rero kugira ngo hashobore gutunganywa ibyo gutwara abantu n’ibintu bisaba y’uko imodoka zitwara umuntu umwe ziba nke mu bice bimwe hagashyirwa imbere imodoka zitwara abantu benshi.”
Yongeyeho ko no mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali harimo n’ahantu hazubakwa parking ndetse ko izizubakwa zose zizajya zisoreshwa.
Yagize ati “ Erega iyo umuntu afite imodoka akifuza kuyikoresha ashaka n’ubushobozi bujyanye n’ibyo izasabwa harimo n’ubushobozi bwo kwishyura parking rero uzajya akoresha imodoka zitwara abantu benshi nta kibazo cya parking azajya agira, ariko uwahisemo gukoresha iye bizaba ngombwa ko ayishyura.”
Umusaza.com
Exit mobile version