Nimuhorane Imana !
Ikibabaje si inzara, si ubushomeri, si ayo mavunja avuna ibikwasi muli Nyamagabe, si abo bana bagwingiye cyangwa bata ishuli muli Nyabihu, si n’abo bana baterwa amada muli Gicumbi cyangwa urwo rubyiruko rurangiza amashuli abanza rutazi gusoma no kwandika “rukarangiza kaminuza rutazi no kwiyandikira ibaruwa isaba akazi”.
Ikibabaje ni ubushinyaguzi bwa Kagame buririmba umuvuduko w’iterambere ry’akataraboneka mu gihe rubanda rusuhuza umutima.
Koko rero, wumvise nk’ijanisha ry’umuvuduko w’iterambere Kagame atangariza Biropolitike ya FPR (14/09/19) wakwibaza niba ari u Rwanda ruvugwa cyangwa mu ijuru !
Twumvikane ko imibare ya Kagame yo ntawayitindaho : uko bayicura n’uko bayigoronzora byaravuzwe. Aliko se abanyarwanda bari muli uwo iryo terambere ni bangahe, ni ba nde ?
Abakire bahora ari bamwe, bakataje batumbagira ; abakene nabo ni babandi, baratoroma bagana ikuzimu. Ibya Kagame na FPR birimo amageza, ahubwo nimutabare inzira zikigendwa !
Dr Biruka, 20/09/2019