Abakozi barenga 7000 bamaze gusaba kubakirwa inzu ziciriritse. Umukozi aho ava akagera, mu bimuhangayika ntihaburamo kutagira icumbi, agahora yimukana umuryango mu bukode, anahangayishijwe n’umushahara we agomba guhaho nyir’inzu.
Mu mwaka ushize havuzwe ibarura ry’abakozi ba leta bifuza gufashwa kubakirwa inzu ziciriritse zo guturamo ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) kivuga ko ari gahunda yagutse inareba n’abo mu bigo by’abikorera, aho abazabasha kubona izo kugura ari abinjiza agera ku bihumbi 200 Frw ku kwezi.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iby’inzu ziciriritse muri RHA, Uwimana Léopold, yatangaje ko abakozi ba leta bashaka inzu bahawe rugari.
Ati “Twahereye ku bakozi ba leta ariko ni gahunda ireba buri munyarwanda wese. Tuzi ko icyangombwa ari ukuba afite uburyo bwo kwishyura ariko hari abo twabaruye mu bigo bya leta barenga ibihumbi bitandatu.”
Iki kigo kigaragaza ko abakozi bagera 7113 barimo aba leta, abo mu bigo byigenga n’abiyandikishije ku giti cyabo (800) aribo bamaze kugaragaza ko bashaka inzu.
Uwimana yakomeje agira ati “Umuntu ushobora kubona uburyo yakubakirwa inzu, akazajya yishyura buhoro buhoro kandi ku nyungu nto (10%) kuko azaba yaragurijwe amafaranga ahendutse ava mu kigega cyo kubaka inzu ziciritse ni abinjiza hagati y’ibihumbi 200 Frw na miliyoni 1.2 Frw naho abari hasi yaho biragoye kugira ngo abe yabona inzu yo kugura.”
Avuga ko Ikigega cyo gutera inkunga imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi aciriritse, ‘Affordable Housing Fund’, kizashyirwamo miliyoni 250$, hamaze kuboneka miliyoni 150$ zatanzwe na Banki y’Isi, andi leta ikazayishakira ariko yizeye ko mu mezi abiri ari imbere gishobora gutangira gukora.
Mu gufasha abakozi mu kubahuza n’abashoramari, aba mbere biyandikishije Uwimana avuga ko umushinga w’inzu ziciritse uri gukorwa i Ndera mu Karere ka Gasabo, ‘Ndera Affordable Housing Project’ wamaze kubakorera ibishushanyo mbonera by’izirenga 1700.
Uyu mushinga uri mu masezerano y’ubufatanye BRD yagiranye na sosiyete yo muri Maroc izobereye mu by’inzu yitwa Palmeraie Development Group, yasinywe mu 2016 ubwo umwami wa Maroc, Mohamed VI yagendereraga u Rwanda.
Muri Kanama 2018, BRD yatangaje ko izi nzu zizaba ari amagorofa, harimo inzu imwe ifite nk’ibyumba bibiri byo kuraramo ndetse n’icyo gukoreramo isuku y’imyenda, izaba igura hagati ya miliyoni 27.3 Frw na miliyoni 32.76 Frw.
Uyubakiwe azaba abashaka kwishyura 5% inzu akeneye yuzuye, andi akazagenda ayishyura buhoro buhoro atarenze 40% y’ayo yinjiza ku kwezi.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka by’uyu mushinga bizatangira muri Mutarama 2019.
RHA ivuga ko muri iki gihe hari gutegurwa uburyo umuntu azajya ashobora gusabira kuri internet kubakirwa, bukazatangira nibura muri Gicurasi 2018 ku buryo bizajya bikorwa binyuze kuri Irembo.
Ku Banyarwanda binjiza munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, Uwimana avuga ko RHA icyo izabakorera ari ugushishikariza abashoramari nka RSSB, kubaka inzu nyinshi zicirirtse zikodeshwa atari izo kugurisha.
U Rwanda rufite amahirwe y’ishoramari mu kubaka amacumbi aciritse,kandi leta ifasha abashoramari kubona ubutaka, ikabahuza n’abaguzi.
Abashoramari usibye guhabwa ubutaka, bashyirirwamo ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarizi n’ibindi ubusanzwe RHA igaragaza ko bitwara arenga 30% by’agaciro k’inzu.
RHA igaragaza ko uretse umushinga wa Ndera hari indi igomba gufasha kubona amacumbi abarenga ibihumbi 16300 mu myaka itanu iri imbere, zirimo izifite agaciro kari hagati ya miliyoni 8 Frw na miliyoni 35 Frw.
mathias@igihe.rw