Uyu mugabo ibye sinabona aho mbihera,ntanzi ariko jye ndamuzi,amatwi yanjye yaramwiyumviye n’amaso yanjye aramwibonera,ntibyabaye inshuro imwe byabaye inshuro zitagira umubare.Igihe cyose namwumvise,amagambo yamusohokagamo yatangaga ibintu 3:”ubuzima,ubwenge n’umunezero”,bene uwo ntakuntu isi itamwanga,rwose si igitangaza satani atamwihanganiye,nguwo niwe wiswe umurozi abarozi nyabo bigaramiye,niwe wiswe umujura,abajura nyabo ntawubakomakoma NYAMARA ABO UWO MUGABO Apostle Dr Paul Gitwaza YAHESHEJE biriya bintu 3 navuze hejuru ntibagira umubare,kdi mu moko menshi yo mw’isi.
Kuvugwa nabi kwe nababwiye ko atari igitangaza,rwose jye ntibintangaza,DORE AHUBWO IKINTANGAZA,NUKO AVUGWA NABI TUKICECEKERA(NDETSE BAMWE TUKABA TUNONGERAMO AKUNYU) KANDI BENSHI TUZI NEZA IBYO IMANA YAMUKORESHEJE HAGATI MURI TWE.Mushobora kumbaza muti ese ushaka dukore iki? Turwane?
Oya rwose,nawe ndabizi ntiyatugira iyo nama,ariko uzi kwandika,nabikore nkuko mbikoze,yandike ibyiza amuziho, utabishoboye amusengere.Igihe ni iki ko ababibye neza,basarura neza.Ndahamya ko iki ari kimwe mu bihe uyu mukozi w’Imana akeneye gushyigikirwa n’abo yabibyemo bya bintu 3 nababwiye.
Twirinde tutaba nkaba bantu bi Yerusalemu bavugaga bati Yesu nabambwe nabambwe nyamara bamwe yarabakirije abana,abandi arabagaburira.Kubakira kuri rumors biragatsindwa.Jye nubakiye kubyo muziho,bifite nicyo byampinduyeho.