Site icon Rugali – Amakuru

Iki kiranyagisha! Me Mutunzi Donat yarishwe ntabwo yiyahuye. Yashimuswe 04/13/18 none yabonetse mu maboko ya polisi 04/23/18 yapfuye.

Me Mutunzi Donat wigeze kunganira mu mategeko Dr Léon Mugesera, yapfuye bivugwa ko yiyahuye, aho yari afungiye kuri Sitasito ya Polisi ya Ndera, akurikiranyweho ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), Mbabazi Modeste, yahamirije IGIHE iby’urupfu rwa Me Mutunzi, avuga ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi.’

Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku wa 19 zishyira 20 uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.”

Mbabazi yasobanuye ko yiyahuye akoresheje ‘couvre-lit’ [umwenda wo kwiyorosa].

Umurambo wa Me Mutunzi wajyanywe mu bitaro kugira ngo abagenzacyaha bashinzwe kwegeranya ibimenyetso bakore akazi kabo.

Umuryango wa Me Mutunzi, uvuga ko yaburiwe irengero kuva tariki 13 Mata 2018, aho bamuheruka ajyanye abana ku ishuri nyuma bakamutegereza bakamubura.

Uvuga ko yaburanye n’imodoka bamuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa igacamo ubundi bikanga. Nyuma yo kugerageza telefoni ye igihe kirekire, ku wa Gatanu w’icyumweru nibwo yitabwe n’umuntu batazi arababwira ngo ‘bahumure aho ari ameze neza.’

Umugore wa Me Mutunzi, Ugirimpuhwe Valentine, yabwiye IGIHE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo yahamagawe no kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera bakamubwira ko umugabo we yapfuye.

Icyaha Me Mutunzi yari akurikiranyweho gisobanurwa n’ingingo ya 184 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyi ngingo ivuga ku ‘cyaha cy’urukozasoni cyakozwe ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho ku muntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko.’

Ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’urukozasoni ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho bigiriwe umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Iyo icyo cyaha cyateye uburwayi uwagikorewe, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe uburwayi budakira, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu. Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe urupfu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/me-mutunzi-donat-yapfuye-bikekwa-ko-yiyahuriye-muri-kasho

Exit mobile version