Ese abana b’Abaperezida bajya kwiga hanze byaba ari ukunenga ireme ry’uburezi ryo mu bihugu byabo? Biragoye kumva cyangwa gusanga umwana wa Perezida runaka yiga mu gihugu se umubyara ayobora kabone nubwo icyo gihugu cyaba gifite iterambere rikomeye.
Uretse n’abakuru b’ibihugu kandi, usanga n’abandi banyepolitiki bakomeye bajyana abana babo kwiga mu mahanga ndetse n’abo usanze biga mu gihugu kavukire usanga biga mu bigo byigenga.
Aha umuntu yakwibaza niba aba bakuru b’ibihugu baba banenga ireme ry’uburezi ryo mu gihugu bayobora ku buryo abana babo batakwigamo, kuba se abana babo baba bihariye ku buryo batakwigana n’abandi bana basangiye igihugu n’umuco ndetse no kuba ibigo byigenga aribyo bishobora kuba bigira ireme ry’uburezi rikomeye kurusha ibigo bya leta.
Nta kabuza iyo igihugu giteye imbere biba bigomba kugaragarira mu ngeri zose zirebana n’iterambere ubariyemo n’uburezi.
Gusa iki kibazo kigaragara ahantu hose haba mu bihugu byateye imbere, ibikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibiri mu murongo w’ubukene.
Mu 1977, nibwo uwari Perezida w’Amerika wa 39, Jimmy Carter yakuye umwana we w’umukobwa, Amy w’imyaka 9 y’amavuko mu ishuri ryigenga muri Georgia, amujyana mu ishuri rya leta ryari Washington DC ndetse ryari ryiganjemo abirabura cyane.
Uyu ni rumwe mu ngero z’Abaperezida babashije gushyira abana babo mu mashuri ya leta ariko nawe akaba ari umwe mu bakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru kuko abandi banyepolitiki bagenzi be atari ko babigenza.
Umuntu yakwibaza impamvu aba bana bajyanwa gushaka ubumenyi buruseho mu mahanga aho kugira ngo ababyeyi babo babuzane mu gihugu bityo n’abandi nanyagihugu babuboneho.
Abakobwa ba Perezida Obama, Sasha na Malia Obama nabo ni bamwe mu bana bize mu bigo byigenga ndetse bakaba ari na bamwe mu bize mu bigo bihenze bitewe n’umutekano wabo w’aho bigaga mu gihugu cya Pennsylvania aho yishyuriraga buri umwe ibihumbi 40 by’Amadolari ku mwaka.
Uretse Perezida Obama, na Perezida Trump avugwaho kuba abana be bagera kuri 5 bose biga mu mashuri yigenga nawe akaba anabatangaho akayabo k’amafaranga.
Kimwe no ku mugabane wa Afurika, abana b’abakuru b’ibihugu ntabwo bakunze kwiga mu bihugu byabo yewe haba n’aboherezwa ku yindi migabane.
Iyo witegereje muri buri gihugu, usanga abantu bakomeye ari abize hanze kuko ariho baba baragiye kwiga ubumenyi buhambaye bityo ugasanga ari nayo mpamvu bohereza abana babo kwiga mu mahanga bigakomeza gutyo.
Umuperezida w’umusirikare, yohereza abana be kwiga igisirikare mu mahanga kugira ngo azaze akomeye bityo akomeze kuba ku ruhembe mu gihe bandi bakigiye mu gihugu nabo baguma kuri rwa rwego n’ababakomokaho.
Muri 2013, umukobwa wa Perezida Mugabe muri Zimbabwe, Bona Mugabe yarangije amashuri muri Kaminuza ya Singapore.
Icyo kintu umuntu yakwita sisiteme yubatse gutyo, ngo gituma umwana ayigumamo, akayisobanukirwa ndetse akabasha no kumenya impinduka zayibayemo.
Ubushakashatsi bwerekana ko mu bigo bya reta aba bana baba bashobora guhuriramo n’ingorane cyangwa umutekano wabo ntugende neza bityo ikaba ariyo mpamvu boherezwa mu bigo byigenga cyangwa mu mahanga aho umutekano wabo uzacungwa neza kurushaho.
Ariko na none wagaruka inyuma ugasanga aba baperezida baba bizeza abaturage babo ko umutekano ari ntamakemwa,ukibaza uti “ese uwo mutekano baba bavuga abana babo bo ntabwo uba wabageraho”, nabyo bikaba urujijo, uburezi buri mu gihugu bukaratwa ariko ugasanga ababo barabajyana za Misiri, Amerika, Ubwongereza,…
Abahanga mu bijyanye n’uburezi bavuga ko kuri ubu uburezi bwamaze gusa n’ibwinjira mu bya politiki cyane , aho na bwo butangwa hagendewe ku ngano y’amafaranga yinjiye.
Zahra Buhari, umukobwa wa Perezida Buhari muri Nigeria nawe aherutse gusoza amashuri ye ku kiko cya Surrey mu Bwongereza.
Mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika kimwe no mu bindi bikiri mu nzira y’iterambere, hariho intego yo kugeza uburezi kuri bose kandi iyi gahunda ikaba atari iya vuba aha nubwo hamwe na hamwe yatinze kuhagera.
Urugero muri 2015, umukobwa wa Perezida Kenyatta, Ngina Kenyatta yasoje amasomo muri Koleji yitiriwe Smith ya Massachusettes muri Amerika, naho abavandimwe be basigaye nabo bakaba biga hanze.
Ubu burezi kuri bose rero ngo usanga bufite aho bugarukira bityo ushaka ubusumbyeho akaba atagomba kububariza mu bigo bya leta n’ibindi biterwa inkunga nayo, ahubwo ubu bumenyi bugaragara mu bigo byigenga bibasha guha akazi ababifitiye ububasha ariko na bo bagaca agatubutse kugira ngo bigishe abana ibigezweho.
Muri Afurika usanga n’iyo umwana wa Perezida agerageje kwiga muri ya mashuri yigenga mu gihugu cye, kaminuza n’andi y’umugereka ayiga mu mahanga, abenshi babajyana mu mashuli ya gisirikare.
Muri 2006, umukobwa wa Jacob Zuma muri Afurika y’Epfo, Thuthukile Zuma yasoje amashuri muri Westerford
Ubutaha tuzabagezaho bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda bajyana abana babo kwiga mu mahanga kandi mu Rwanda havugwa ireme ry’uburezi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com