Mwene Rutagambwa amaze iminsi avuga Afrika yunze ubumwe mugihe ariwe muperezida washyigikiye iraswa rya Mouammar Kadhafi, iraswa ryuyu mugabo ryateje ikibazo kuburyo Libiya itazongera kuba igihugu tutibagiwe impfu zabaturage bayo. Libiya nyuma ya Mouammar Kadhafi yagaruye ubucakara kuburyo umunyafrika agurishwa nkitungo kandi ibi bigakorerwa muri Libiya aho Kagame yashyigikiye iraswa rya Khadaf.
Kuki Afrika itagishijwe inama umunsi Sarkozy atera Khadaf wa Afrika, kuki Kagame adateranya inama yo kwamagana ubucuruzi bw’umwirabura niyicwa rya abirabura bikorerwa muri Libiya?.
Uyu munsi inama yogushyiraho isoko rusange rihuriweho muri Afrika niwo munsi uwahoze ari perezida wa France bwana Sarkozy yafashwe na polisi ubu akaba ari muri garde à vue (afunzwe byagateganyo) akurikiranyweho inkunga yahawe na Khadaf zo kumufasha kwiyamamaza kugirango atsinde amatora. (Inkunga zavuye muri Afrika).
Uyu munsi Afrika yagombye gusaba ibihugu byateye Afrika gutanga indishyi za akababaro ndetse nogusaba ubutabera kubera kugarura ubucakara muri Afrika. Umushinga wa Khadaf rero Kagame arashaka kuwushimuta ariko yibagiwe ko atabanye neza nabaturanyi none ngo isoko rusange rihuriweho muri Afrika!. Sarkozy na Kagame muriyiminsi bafitanye amabanga kuburyo muminsi ishize
Sarkozy yakoreye uruzinduko rutunguranye i Kigali none uyu munsi inama ya Afrika irimo kubera Kigali Sarkozy muriki gitondo afashwe na polisi ari muri kasho. Kagame ntiya kunda abanyafrika mugihe acumbikiye abahungabanya umutekano wa Congo n’u Burundi. Kagame ibyarimo numukino wokumushakira izina ariko ibyarimo nimitwe.
Niba Kagame ushaka isoko rusange rihuriweho muri Afrika wagombye kwibaza impamvu Museveni na Nkurunziza batari muriyo nama kandi muhanye imbibi nigihugu cyacu. Kagame niba ashaka ko Afrika imwigiraho nafungure imfungwa za politiki nabasirikare bafungiye ubusa. Kagame areke politiki mu Rwanda ikorwe mubwisanzure ataribyo mwene Rutagambwa aravomera mukiva.
Kagame numwanzi wa Afrika akwiye kugenderwa kure.
Yanditswe na RNC France