Site icon Rugali – Amakuru

Ijisho Ryanyu: Dore bimwe mu byavuzwe ku karengane Kagame akomeje gukorera umuryango wa Rwigara

Ignace Rudahunga ati: “Ibibazo by’abanyarwanda erega ni ka gatereranzamba najyaga numva bavuga!! Uwishimye none bucya ariwe uri mu marira. Uruganda rwafashije FPR gukora iki? None se FPR yaba iri gukora ibyo yiyemeje kuva ikiremwa none abayiremye nabo bakaba bari mu kaga? Aho siyo mpamvu umunyarwanda ubu arira kugeza ahogora kuko abura abamuhoza? Kaburabuza ngo ni umwana w’umunyarwanda. Iyo witegereje neza usanga amateka y’u Rwanda kuva muri 90 yuzuyemo inkuru nk’izi z’agahinda.

None se ntihari abapfushije abantu bishwe n’abo bafatanije ndetse bahuje ukwemera?Umusirikare akava ku rugamba amaze guhashya “umwanzi” yagera mu rugo agasanga abo mu muryango we ari imirambo bazize ko ngo ari inyenzi. Icyo yakoraga ni iki uretse kurira akihanagura? Wava muri mitingi i bunaka ugasanga iwawe habaye amatongo! Ntibyoroshye nyamara!!

Mvuge iki se nko ku musirikare mukuru wo muri FPR ntavuze izina waje yiruka ngo aje gutabara umuryango w’umuvandimwe w’umuhutu biganye wanafashije umuryango wabo guhunga igihe byari bikomeye yahagera agasanga abasirikare be bamaze” kurya”? Kwica babyitaga ngo ni ukurya maye!!We se ntiyarize akihanagura? Nako yabuze ibyo avuga abaza umudamu wa mushuti we batari bishe ati ariko ubundi mwarongorwaga n’interahamwe mwumva bizagenda bite? Umukecuru nawe kuko ntacyo yari akera ati none se ko mwari mwigendeye mwagiye i Bugande twari bwirongore?

Umwe mu babyeyi bari bafungiye i Ntsinda aherutse kunsetsa ati hari abatutsikazi benshi bapfakaye muganira bakakubwira ko FPR yabafungiye abagabo(abahutu) ngo none ikaba yirirwa ibabwira ubusa. Ati nyamara se abo bagabo abenshi ntibafunzwe kubera amarira y’abandi batutsikazi!

Nyamara ntibyoroshye!!!!!!!!”

————————————————————————————————————————————

Karambizi Straton ati: “Inyasi uvuze ibintu birimo ubushishozi rwose. Abantu barapfuye, abandi barapfusha, ariko ikibabaje ni uko n’abarokotse barimo kuryana. U Rwanda ruragana he?

Umucikacumu wo ku Kibuye aherutse kureba amarira y’abana ba Rwigara, maze ati : “isi ntisakaye koko”. Tubona nawe ararize. Ati abana barazira ubusa. Ati Rwigara niwe wagombye kuba akiriho maze akabona ko nawe ibintu nka biriya byamubaho.

Yaradusobanuriye. Ibye bimeze nk’iby’abo babyeyi bandi wavugaga muri message yawe. We n’umuryango we bahishwe n’umuryango w’umugabo we wari umuhutu. Ariko ngo murj 1994-1995, uwo muryango wose ni Rwigara wawutsembesheje.
Ngo ku Kibuye Rwigara “yakoze hasi” pe! Uwo mubyeyi ati nyuma ya 1994, umuhutu wo ku Kibuye warokotse ni ukuba yaragize amahirwe ntanyure mu nzira imwe nawe.
Yego birumvikana ko imvugo y’uwo mubyeyi ishobora kuba ikaze kubera kwivangamo akababaro. Ariko nk’uko nawe wabivugaga, nyamara iby’iwacu ntibizoroha !!!”

Exit mobile version