Site icon Rugali – Amakuru

Ijisho rya Rugali: Umukobwa wa Agathe Uwiringiyimana yakomoje ku murage yabasigiye

Agathe Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ni umwe mu Ntwari z’igihugu mu cyiciro cy’Imena, wibukirwa cyane ku bikorwa bitandukanye birimo kudashyigikira ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana, kwitandukanya n’imigambi ya Jenoside, guharanira uburezi n’ibindi.

Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, Uwiringiyimana n’umugabo we, Ignace Barahira, bishwe barashwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu.

Abana batanu b’uyu muryango barahunze, bamaze imyaka 24 mu mahanga aho baba muri Komini ya Lousane mu Busuwisi.

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Intwari, umwe muri bo witwa Umuhoza Marie Christine ugize imyaka 40 yabwiye itangazamakuru ko iyi nshuro ifite igisobanuro gikomeye kuri we, kikaba cyamuteye kuza i kigali.

Yagize ati “Naje ku munsi w’Intwari hari hashize imyaka myinshi ntahaza, ubu naje kuko uyu mwaka nuzuza 40 kandi ni imyaka mama yapfiriyeho muri jenoside, nibwo bamwishe yari afite imyaka 40.”

Umuhoza atuye mu Busuwisi kuva mu 1994, yarashatse afite abana babiri. Avuga ko yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2017 ariko yari afite umuhigo wo kuza kunamira umubyeyi we ushyinguye ku gicumbi cy’Intwari i Remera.

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza n’ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bakitangira igihugu n’abagituye.

Umuhoza avuga ko guha agaciro Intwari z’u Rwanda harimo na nyina umubyara ari iby’agaciro ku muryango we ariko icy’ingenzi ni uko ibikorwa by’ubutwari bibera urugero Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Ntabwo ari igikorwa umuntu agombwa kwiyitirira wenyine, ni igikorwa Abanyarwanda bose bagomba guharanira kugira ngo igihugu gitere imbere. Gukundana, kutavangura, kumenya kubaha umuntu ukamenya ko buri wese ari umuntu.”

Umuhoza Marie Christine yavuze ko umubyeyi wabo Uwiringiyimana Agathe umurage yabasigiye ari ‘ugukunda abantu’ batavanguye

Umurage Uwiringiyimana yabasigiye

Uwiringiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k’iringaniza mu gihe yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko bwa Habyarimana.

Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy’ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n’abicanyi. Nta washidikanya ko ari umwe mu bagore b’Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw’Umunyarwandakazi.

Umukobwa we Umuhoza, avuga ko umurage yabasigiye ari ‘ugukunda abantu’ batavanguye.

Yagize ati “Mfite ijambo rinjemo mu Gifaransa bita ‘Bienveillance’, gukunda abantu, kubaha abantu, yaba ari abakire, yaba ari abakene ntabyo kuvangura amoko, ukumva ko buri muntu wese ari umuntu. Icyo nicyo yadusigiye. Yaduhaye urugero rwo ‘gukunda abantu.”

Yakomoje kuri Karamaga warwanye ku murambo wa Uwiringiyimana

Uwiringiyimana akimara kwicwa umurambo we ntiwahise ushyingurwa; Kapolari Tadeyo Karamaga wakoraga ku Bitaro bya gisirikare bya Kanombe icyo gihe, ashinzwe uburuhukiro bw’ibitaro, yabwiwe kuwushyingura ntiyabikora afata isanduku awushyiramo, asiga yanditseho ko ari uwe kugira ngo azashyingurwe mu cyubahiro.

Uyu mugabo yarabishimiwe yambikwa Umudari w’Umurinzi w’Igihango kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Umuhoza avuga ko uwo musaza yamwumvise ariko ataramubona ariko ngo aramutse amubonya byamushimisha cyane, kuba yaramenye umurambo w’umubyeyi we.

Mpinganzima Angelique, uwo Uwiringiyimana Agathe yari abereye nyirasenge, nawe avuga ko barimo gutegura gusura Karamaga bakamushimira igikorwa yakoze.

Yagize ati “Ntabwo turahura imbonankubone ngo tuganire ariko turifuza kuzamusura tukaganira imbonankubone, Imana yaduha n’icyo tumushimira tukamushimira.”

Akomeza avuga ko kuba bifatanyije n’umukobwa wa Agathe Uwiringiyimana, mu kuzirikana ubutwari bwe, ari umunezero mwinshi wo gusangira ibyishimo cyangwa se umunezero, kurebera hamwe ibyo nyina yakoze no kubasha kuganira.

Uwiringiyimana Agathe yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 23 Kamena 1953. Yibukwa mu cyiciro cy’Intwari z’Imena asangiye n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.

Umuhoza Marie Christine n’umuryango we bunamiye intwari zirimo n’umubyeyi wabo

Umuryango wa Uwiringiyimana Agathe uri mu Cyiciro cy’Imena wamwunamiye

Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, Dr. Habumuremyi Pierre Damien; Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n’umukobwa wa Uwiringiyimana Agathe mu muhango wo kwibuka intwari

Amafoto: Niyonzima Moses

Source: Igihe.com

Exit mobile version