Karongi – Kuri uyu wa mbere bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Muyira mu kagari ka Munini mu murenge wa Rwankuba bafashe abagore babiri bashinja kuroga umwe witwa Nyirahuku undi witwa Nyirambeba barabakubita biviramo Nyirambeba gupfa.
Abaturage bo muri uyu mudugudu bashinja Nyirahuku Gaudence w’imyaka 57 na Nyirambeba Anastasia w’imyaka 72 kuroga NYIRAMPARAYONZI Gaudence ubu ngo urembeye iwe, ngo n’abandi baroze mbere.
Byatumye bafata aba bagore bombi barabakubita bikomeye Nyirambeba wari unashaje we yaguye mu nzira bamujyana kwa muganga.
Umugabo w’umugore bavuga ko yarozwe ari mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Vedaste Kuzabaganwa Umunyamabagna Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko Nyirambeba wapfuye umubiri we wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzumwa ngo bemeze neza icyo yazize.
Nyirahuku we ukirwaye kubera ibyo yakorewe ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye.
Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda kwihanira ko ikibazo cyose bakwiye kugishyikiriza ubutabera cyangwa inzego z’ubuyobozi.
Abantu batatu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nyurambeba no gukubita Nyirahuku ni abagabo babiri n’umugore umwe ubu barafunze.
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi