? Mu rwego rwo guhahamura urubyiruko, Kagame yaravuze ngo umuntu wese utavuga rumwe na FPR agomba kujya araswa n’ingabo ze ku manywa y’ihangu (yabivugiye i Nyabihu ku mpeshyi ya 2014). Murebe urubyiruko yashyize mu mifuka akarwohereza mu Kiyaga cya Rweru muri 2014, murebe urubyiruko yarasiye mu nzu i Cyangugu muri 2016, murebe umusore w’imyaka 26 yasohoye muri gereza ya Nyanza akaraswa bamanje kumukubagura kuwa 28/1/2018, murebe umusore wari umurwanashyaka wa FDU Inkingi DMI za Kagame yiciye i Nyamata mu kwezi kwa 5/2017 n’izindi cas nyinshi tutarondoye hano.
? Murebe urubyiruko rufungiye hirya no hino mu magereza yemewe n’atemewe mu gihugu, bakaba ari 67% by’imfungwa zose mu Rwanda.
? Murebe urubyiruko ruherutse kugemura ibirayi mu mujyi wa Kigali bakodesheje imodoka z’abandi maze umwe umwe bakamuca amande ibihumbi magana atanu (500.000frs) kandi ibyo birayi ari ibyo bari basaruye mu mirima bakodesha n’abaturage.
? Murebe urubyiruko rwagizwe imfubyi na FPR aho bavangurwa maze bamwe bakishyurirwa amashuri, mutuelle de santé etc na FARG abandi bakabura n’ubwabona uko bamenya gusoma no kwandika bikarangira bene abo bana batitabwaho bahindutse za mayibobo mu mujyi wa Kigali n’ahandi.
? Mwongere murebe imiryango y’urubyiruko ibuzwa amahoro ku mitungo yabo basigiwe n’ababyeyi ndetse akarengane bahura nako ku myaka bahinga cyane cyane ku bihingwa by’ibirayi, umuceri, ibigori n’urutoki.
Ngo umuhinzi uzaca ikigori kimwe mu mulima we akacyotsa cg akagiha umwana we ngo azajya acibwa amande angana n’ibihimbi icumi (10.000frs). Naho uzasarura umuceri agakuraho uwo ararira atabanje kuwunyuza mu makusanyirizo ya koperative za FPR Inkotanyi nawe ni amande.
Ibirayi biri kuborera mu milima ariko ngo uwo bazasangana ibirayi byo kugaburira abana uko bizaba bingana kose bitabanje kunyura mu makusanyirizo azafatwa nk’uvuye kwikorera forode nk’urumogi na kanyanga. Aha naho ibihano by’igifungo n’amande birateganyijwe.
? Murebe urubyiruko ruvanwa mu byabo nta ngurane bahawe na Leta. Ku kibuga cy’indege cya Rubavu, imiryango igera kuri 309 iraririra mu myotsi nyuma yo kuvanwa mu byayo nta ngurane ihawe. Ku kibuga cy’indege i Bugesera mu cyahoze ari Komini Gashora naho abaturage bararira ayo kwarika kubera kuvanwa mu byabo ku gahato nta ngurane bahawe.
? Murebe uburyo mu gipolisi, igisirikare, bourse d’étude no mu itangwa ry’indi milimo ya leta hakora ikomenyane n’ivanguramoko ryeruye aho udashobora kugira icyo uronka utazwi n’ibikomerezwa byo muri FPR.