Site icon Rugali – Amakuru

Ijisho rya Rugali -> Padiri Uwamungu Welarisi wa St.Paul yibye umugore w’umugabo ariwe wabasezeranije bigirwa ibanga mu bapadiri.

Amakuru yageze ku kinyamakuru Umusingi ni uko umupadiri witwa Uwamungu Welaris wari wungirije Padiri Galikani uyobora St.Paul I Kigali ni uko yibye umugore w’umugabo kandi ariwe wabasezeranije bikagirwa ibanga mu bapadiri bagenzi be.

Uko byatangiye ,umukobwa yahawe akazi ko gukora mu byumba by’amacumbi muri St.Paul I Kigali ariko bikavugwa ko uwamuzanye bagiraga uburyo babyumvikanaho bakaryamana mu ibanga nyuma kubera kumukunda amuzamura mu ntera atangira kujya ajya guhaha ku isoko rya Kimisagara.

Mu kumuzamura mu ntera niho yamenyaniye na Padiri Uwamungu Welarisi nawe bikavugwa ko baryamanaga ari nawe wamutumaga guhaha .

Muri uko guhora ajya guhaha yari afite umushoferi wamutwaraga buri gihe aza gukundana nawe bagera aho bumvikana gusezerana bagakora ubukwe bakana nk’umugore n’umugabo .

Amwe mu macumbi ya St.Paul uwo mukobwa bivugwa ko ariho yabanje gukora

Byarabaye barashyingiranwa barasezerana ndetse basezeranywa mu rusengero na Padari Welarisi uvugwa ko baryamanaga mbere y’uko umukobwa afata icyemezo cyo gushakana n’umushoferi.

Umukobwa witwa Jeanne n’umugabo akitwa Ndagije bamaze kubana umugore agira inda ariko umugabo atazi neza niba inda ari iye ariko nkuko bivugwa ishobora kuba ari iya Padiri Welarisi.

Umugore yagize inda nyuma mu ibanga akomeza kujya avugana na Padiri Welarisi Uwamungu biba ngombwa ko ajya kwa muganga atajyanye n’umugabo we maze bamugira inama yo kubwira umugabo we ko muganga yamutegetse kutazongera kuryamana n’umugabo kumara nk’amezi atandatu cyangwa umwaka ari umupangu Welarisi yapanze.

Umugore yasubiye mu rugo yanga kuryamana n’umugabo we kugeza igihe cyo kubyara kigeze ajya kwa muganga ajyanye n’umugabo we bagezeyo umugore abwira umugabo ati wowe genda nimara kubyara ndaguhamagara .

Umugabo yaragiye bigeze nimugoroba ahamagara umugore kumubaza niba yabyaye ariko umugore atitaba bimutera impungenge.

Umugabo yafashe inzira aragenda ageze kwa muganga aho yasize umugore asanga umugore adahari yamuhamagara ntamwitabe.

Byageze aho umugabo amaze kuyoberwa yatashye umugore we aramuterefona ati nabyaye ariko nigendeye ntago ngaruka aho iwawe ntisamubwira aho yagiye .

Umwe mu bahaye amakuru Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa inshuti y’umugore wa shoferi yagize ati “twakurikiranye iby’uwo mugore dusanga yaratwawe na Padiri Welarisi wari wungirije Padiri Galikani St.Paul ndetse yaramushyize mu nzu y’ubutse I Gasogi tukaba twibaza uwo muntu niba akiri Padiri ”.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumenya ayo makuru cyashatse kubaza Padiri Welarisi Uwamungu ayo makuru amuvugwaho niba aribyo koko kubera ko Abapadiri batemerewe gushaka abagore we akaba yarabirenzeho akiba umugore w’umugabo abizi neza ko basezeranye ndetse ariwe wabasezeranije ariko twamuhamagara akanga kutwitaba tumwoherereza ubutumwa bugufi inshuro 3 zose mu minsi itandukanye yanga kudusubiza kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyo gutangaza inkuru kuko twamuhaye igihe gihagije ko wenda yadusubiza ariko ikigaragara ni uko yadusuzuguye.

Nyuma yo kwandikirwa ubutumwa bugufi dufite kopi Padiri Welarisi yatumye umuntu kuza kubaza Ikinyamakuru Umusingi icyo bamushakaho ,uwo muntu avuga ko ngo Padiri Welarisi amaze kubona ubutumwa bugufi twamuhaye yahamagaye uwo muntu tutaribuvuge amazina ye ngo aramubwira ati bene wanyu baranshakaho iki ndetse amuha n’ubutumwa twamwoherereje bigaragara ko ubutumwa bwose yabubonaga ariko agasuzugura ntasubize kandi na Telephone yatwerekaga ko bwamugezeho.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 26 Mutarama 2018 cyashatse kubaza umuvugizi w’Idini rya Gatulika mu Rwanda Mgr.Philippe Rukamba niba amakuru avugwa kuri Padiri Welarisi yaba ayazi maze avuga ko atayazi ati “Ayo makuru ntayo nzi wabaza abi I Kigali”.

Abi I Kigali yaduhaye nimero za Musenyeri mukuru Muvandimwe avuga ko ayo makuru hari undi munyamakuru wigeze kuyamubaza ariko hashize igihe “Ati sinongeye kubyumva ntayandi makuru mbifiteho”.

Uretse kuvuga kwiba umugore w’umugabo ngo hari n’andi makuru twashatse kumubaza amuvugwaho yo kunyereza umutungo wa Kaminuza ya Ruli aho yimuriwe agera muri Miliyoni 70 bivugwa ko yagendeye hejuru y’uwo mugore yibye tukaba nabyo tukibikurikirana.

Ku kibazo cy’amaafaranga avugwa yanyerejwe Musenyeri Muvandimwe yavuze ko ari ubwa mbere abyumvise naho ibyo kuvuga ko yimuwe kubera kumuhishira ati “Ni uko twasanze dukeneye umupadiri hariya muri Kaminuza ya Ruli kandi dusanga yujuje ibyasabwaga turahamujyana”.

Ndetse amakuru akomeza avuga ko ashobora kuba yarubutse inzu ya Etaje igeretse I Gasogi ,ibi byose akaba yaranze kutwitaba ngo adusobanurire ukuri kwabyo kuko burya nta bipfa kuvugwa gusa bidafite aho bituruka nkuko uwaduhaye amakuru abivuga.

Amakuru avuga ko ibyo byose bimaze kumenyekana yimuriwe ahandi kugirango inkuru adakomeza gukwirakwira hirya no hino ubu bikaba bivugwa ko atakibarizwa St.Paul yimuriwe mu Ntara ahabwa kuba DAF wa Kaminuza ya Ruli.

Abantu barimo kwibaza impamvu Welarisi akomeza kwitwa Padiri yarakoze ikosa rikomeye kwiba umugore w’umugabo abizi ndetse ariwe wabasezeranije ntagire ibihano afatirwa.

Exit mobile version