Site icon Rugali – Amakuru

Ijisho rya Rugali: Lt. Col Augustin Cyiza aramukanya nuwamuvukije ubuzima bwe igihe kitageze

Lt. Col Augustin Cyiza ari mu bantu bishwe na Paul Kagame ariko byumwihariko kugeza na nubu ntawigeze abona umurambo we. Ubu koko Kagame araryama agasinzira iyo yibutse abantu bose azi, inshuti ze, abo bakoranye ndetse n’abavandimwe be yahaye amatike yo kuva kuri iyi isi igihe cyabo kitageze? Niba Kagame atarapfuye ahagaze umenya adasinzira kubera kurota no guterwa n’abazimu yabo yahaye amatike yo kuva kuva kuri iyi isi.

Nawe se ishyire mu mwanya wa Kagame. Wowe waryama ugasinzira? Kagame yishe benshi yicisha benshi ariko nawe urwo azapfa umenya azapfa ababaye cyane kuko agomba kuba ataryama ngo asinzire cyangwa ngo arye ibiryo bimuryohere ari nayo mpamvu atabyibuha. Murazi mwese ko iyo umuntu avuye mu bukene akajya mu bukire nibura yiyongera ibiro ariko Kagame aracyafite ibiro nkibyo yarafite akiri inyeshyemba irya ibitiritiri wa mugani wa Casimir Bizimungu. Imana ihe iruhuko ridashira Cyiza kandi na Kagame ari mu nzira tu!

Exit mobile version