Dore aho umutungo w’igihugu washiriye mu mishinga idahaye abaturage agaciro. Imibare ya Paul Kagame iracuramye. Paul Kagame ashaka kugera ku terambere asimbutse. Paul Kagame arisimbukuruza birenze urugero. Paul Kagame arahubuka mubyo akora byose. Nta bajyanama agira cyangwa niba banahari ntabwo nkeka ko Paul Kagame abumva kuko akora ibimuvuye mu mutwe.
Uriya mushinga wo kubyaza amavuta ya mazutu ibimera kwabaye nko kwisimbukuruza. Ni umushinga watwaye amafaranga akayabo yakabaye yaragize icyo amarira abaturage. Abaturage babategetse guhinga ibyo biti byagombaga kubyazwa mazutu babizeza ko umushinga uzabungukira, n’uko barabihinga ye, impande zose z’u Rwanda bahuzuza ibyo biti. Ubu se uwo mushinga uri he? Kubera ko batize neza uwo mushinga byatumye uhomba, nyuma y‘umwaka ntiwarugikora. Ariko iyo baza kubaka ikigo nderabuzima muri ayo mafaranga batanze kuri uwo mushinga, ubu kiba kimaze kwita ku barwayi batagira uko bangana. Iyo baza gukoresha ayo mafaranga mu kubaka nk’ishuri cyangwa kugura intebe zo kwicaraho mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri, nk’aho umunyeshuri yijyanira intebe cyangwa bakagurira ameza abanyeshuri ba Kaminuza bakorera ibizami bandikira ku bibero byabo. Ayo mafaranga yashoboraga no gukoreshwa mu kugeza amazi meza ku baturage bo mu cyaro. Hari byinshi yashoboraga gukora mu guteza imbere abaturage.
Njye ntabwo niyumvisha uburyo umukuru w’igihugu aho kugira ngo atekereze icyafasha rubanda nyamwinshi ahubwo atekereza gusa guteza imbere babandi n’ubundi bishoboye. Ubutegetsi bubereyeho abaturage bose aho bava bakagera baba abo mu cyaro cyangwa abo mu mujyi. Umuyobozi mwiza ahera kuri babandi babaye. Amafaranga yagiye kuri uriya mushinga yubatse ishuri cyangwa ikigo nderabuzima. Abaturage mu cyaro bakora ibirometero bajya kwivuza, abana babo bakarenga imisozi bajya kwiga, kugirango umutegarugori ashyire inkono ku ziko agomba kubanza kuvoma amazi iyo mu bishanga. Amazi ameze ate? Ibirohwa. Tuzigisha Kagame kugeza ryari? Paul Kagame yabaye bazumva ryari.
Uriya mushinga wo kubyaza amavuta ya mazutu ibimera kwabaye nko kwisimbukuruza. Ashaka kubaho nk’abanyaburayi cyangwa abanyamerika. Yiyibagiza ko mbere y’uko bagera aho bageze ubu hari aho banyuze. Paul Kagame we ntabwo ashaka kunyura aho hose banyuze ashaka guhita agera aho bageze ubu kandi ntibishoboka.
Yanditswe na Ange Uwera
Source: http://www.panoractu.com