Site icon Rugali – Amakuru

Ijisho rya Rugali: Kubera kuzamura ibiciro byo gusura ingagi, abafataga amahoteli muri Musanze baragabanutse!

Ingaruka zo kuzamura ibiciro byo gusura ingagi zitezwe neza mu 2018. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko ingaruka z’ibiciro bishya byo gusura ingagi ku bukerarugendo zizatangira kugaragara muri uyu mwaka.

Muri Gicurasi 2017, RDB yazamuye igiciro cyo gusura ingagi. Mu gihe umunyamahanga yishyuraga amadolari ya Amerika 750, umunyarwanda akishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30, buri wese yashyizwe ku madolari ya Amerika 1500( asaga miliyoni 1.2 Frw).

Iki giciro cyagaragajwe nk’igikwiye mu gusura ubwoko bw’ingagi zo mu misozi ku isi busigaye mu bihugu bitatu gusa birimo u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; amafaranga avuye agateza imbere imishinga yo kubungabunga pariki ndetse no kongera umubare w’amafaranga asaranganywa abayituriye.

Mu kucyongera, hari abavugaga ko bizagabanya umubare w’abakerarugendo u Rwanda rwakiraga, bakaba bajya gusura ingagi zo mu bihugu bihana imbibi narwo, bikagira ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko uyu mwaka aribwo bazamenya neza ingaruka z’ibiciro bishya byo gusura ingagi.

Akamanzi yavuze ko umwaka ushize amafaranga yinjiye mu bukerarugendo yiyongereye ugereranyije na 2016, icyakora kubera ko ibiciro bishya byashyizweho hagati mu mwaka, ingaruka zabyo ntizahita zimenyekana neza.

Yagize ati “Twongereye igiciro cyo gusura ingagi kuko twashakaga kugira u Rwanda ahantu h’icyitegererezo mu bukerarugendo. Ibyo twinjije mu gusura ingagi mu mwaka wa 2017 byiyongereyeho 4 % ugeraranyije na 2016. Icyakora 2018 niwo mwaka tugiye kubona ingaruka z’ibi biciro bishya.”

Bamwe mu bacuruza serivisi zijyana n’ubukerarugendo nk’amahoteli muri Musanze, bavuga ko nyuma yo gushyiraho ibiciro bishya, hari icyagabanutse ku mubare w’abafataga ibyumba bazararamo.

Akamanzi yavuze ko bishoboka ko hakiri imbogamizi kuri bamwe, ariko yizeza ko ibiciro nibimenyerwa hazaba harimo inyungu.

Guhera mu 2005 Leta y’u Rwanda igenera abaturiye pariki 5 % y’ibyavuye mu bukerarugendo ariko naho byarazamuwe mu mwaka ushize bigeze kuri 10 %.

Ushaka gusura ingagi mu Rwanda yishyuzwa amadolari ya Amerika 1500 ( asaga miliyoni 1.2 Frw).

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yabwiye abanyamakuru ko mu 2018 ari bwo hazamenyekana neza ingaruka zo kuzamura ibiciro byo gusura ingagi

Source: Igihe.com
 
Exit mobile version