Site icon Rugali – Amakuru

IJISHO RYA RUGALI: KU BIJYANYE N’INTWARI Z’U RWANDA DORE UKO NGE MBIBONA

Kuva mu kinyejana cya 15 kugeza na Magingo aya, abahutu n’abatutsi bananiwe kumvikana ukuntu basaranganya ubutegetsi nta guhendana, ayo makimbirane yagiye abyara imvururu, intambara na za Genocides byahitanye ubuzima bwa benshi ku mpande zombi, muri uko guhangana buri ruhande rwagiye rugira intwari zarwo n’iminsi mikuru bibuka badashobora guhuriraho nabo bari bahanganye kuburyo kuziza umuntu ko atemera ibyo wowe wemera ari ugupfa ubusa.

Dore zimwe mu ngero:

1. Hagati y’umwaka wa 59-62 mu Rwanda habaye imvururu zahitanye zinacira ishyanga Abatutsi batari bake bari bafite ubutegetsi butavangiye nuko birangira abahutu bagiye ku butegetsi nabo bari barambuwe imyaka 400 ishize bamwe mu bantu bafatwa nk’intwari ku ruhande rw’abahutu bagize uruhare mu gutuma basubirana ubutegetsi ni:

* Kayibanda Gregoire
* Gitera
* Mbonyumutwa,…..

2. Nyuma yo kumara igihe kirekire basaba gutaha mu gihugu cyabo nabo bagahabwa imyanya bagategeka (Abatutsi bari baraciriwe ishyanga) Habyalimana nawe akababwira ko gutaha gushoboka ari ukuza bagatura nk’abandi Banyarwanda nta kindi bamubajije nabo bakabitera utwatsi, Habyalimana nawe yahise yisubira ababwira ko igihugu cyuzuye ko byaba byiza basabye gutuzwa aho bahungiye, muri 90 bahise batera basiganwa nuko bashobora gutinda ikibazo cyabo kikazakemurwa n’ibiganiro bagataha ari abasiviri abahutu babakurura amatwi kandi bari bamaze kumvaho uko gutegeka biryoha Uganda. intambara yamaze imyaka ine niyo yakemuye izo mpaka maze irangira Inkotanyi (Abatutsi) zitsinze Les Fars (Abahutu) abanyarwanda batagira ingano bahasiga ubuzima, muri iyo ntambara impande zombi zagiye zigiramo intwari zikibukwa nanubu

Ku ruhande rw’inkotanyi:

* Gen Fred Gisa Rwigema
* Gen Paul Kagame
* Cap Kayitare Vedaste
* Adam Waswa
* Ndugute
* Bitamazire
* Ngumbayingwe,…..
* Bayingana,……..

Ku ruhande rwa Les Fars:

* Perezida Yuvenali Habyalimana
* Gen Nsabimana Deogratias (Castal)
* Gen Kabiligi
* Lt Col Rwendeye
* Major Ntilikina (wakoze operation champagne yo gusohora abasiviri mu mugi wa Kigali ameneye mu birindiro by’inkotanyi mu nzove),…..

Abanyarwanda duhuriye ku mateka amwe ariko ntituyasangiye (Mbega ninko guhurira n’umuntu muri Reastaurent imwe ariko mutari kurya bimwe cyangwa guhurira mu kabari kamwe muri kunywa inzoga zitandukanye) ibi akaba ntahandi wabisanga kwisi uretse iwacu gusa, kuko ahahoze ibibazo nkibi byarangiye ibihugu bicitsemo kabiri (India-Pakistan, Korea yepfo-Korea ya Ruguru, Ethiopia-Eritrea ndetse na Sudan zombi)

ku bijyanye n’iminsi mikuru nabwo ntidushobora guhuza ibyishimo kuko ibyishimo bya bamwe iteka aba ari agahinda k’abandi, urugero nko kw’itariki ya 01/07 abahutu bizihiza independance yabakuye mu buhake n’ubuja bwa Cyami bari bamazemo imyaka 400 gusa ibyo byishimo ntibashobora kubisangira n’abatutsi kuko bo icyo gihe babuze ubutegetsi, bamwe muribo baricwa abandi bacirwa ishyanga, iyi akaba arinayo mpamvu mu Rwanda ubu batizihiza independance kuko nta kintu cyiza yakwibutsa abatutsi bayoboye u Rwanda uyu munsi.

Ku ya 01/10 niwo munsi FPR yatangiriyeho intambara yayishyize ku butegetsi, uwo n’umunsi ukomeye cyane mu mateka ya FPR kuko niwo wabaye intangiriro yo kwisubiza ubutegetsi bari bamaze imyaka 30 bambuwe n’abahutu binyuze muri Kamarampaka n’amatora bakaba bawita umunsi wo kwibohoza, ku bahutu uwo n’umunsi mubi badashobora kwizihiza kuko niwo wabaye intandaro yo kubura ubutegetsi no kujya mu buhungiro na magingo aya kuri bamwe

ikintu kibabaje cy’aya mateka yacu nuko izo ntwari zose twabonye ruguru ziswe intwari kubera guhashya umwanzi bashyizeho umwete kdi uwo mwanzi ntawumdi yari abanyarwanda bene wabo bakabaye ubundi bumvikana uko basaranganya ubutegetsi badahendana bagaturana badatongana, abavandimwe bajyaho baramarana natwe tukajyaho tugafana ngo dufite intwari ubundi twakagombye kuba duterwa isoni no kuba tumaze imyaka hafi 500 turyana.

Nsoza nkaba nsaba Perezida Kagame ko atari akwiye guhatira abanyarwanda bose amateka ye n’intwari ze cyangwa se nawe akamenya ko atari intwari ya bose bityo ntagire uwo ahora ko atamufata nk’intwari, cyangwa atari kwibuka intwari za FPR agaha akanya n’amahoro ahubwo abandi bakibuka intwari zabo nkuko no muri Amerika abirabura bibuka ubucakara bashyizwemo n’abazungu ntibigire umuzungu bikomeretsa cyangwa byanamukomeretsa bikabera imbere mu mutima we ntibibe impamvu yo kurwana, kwica no gufunga.

Ndibuka muri 2009 mu Rwanda Police yigeze gufatira umusore mu mugi imuhoye ko yambaye umupira uriho idarapo rya kera, bamujyanye amaguru adakora hasi bamugejeje kuri Police basanga atari umunyarwanda ahubwo akomoka muri Afurika yepfo, icyo nicyo cyamurokoye naho ubundi yaragiye, Christophe Kanuma nawe aherutse kutubwira abana biganaga Abasirikare batwaye ngo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu ya kera naniyi saha akaba nta muntu urongera kubaca iryera. ubundi abanyarwanda twakagombye gushaka uko twakwicara hasi tukumvikana uko amoko yasaranganya ubutegetsi nta guhendana atari biriya bya Kagame ushyira imbere Ngirente na Bazivamo ngo abone icyo yireguza ko n’abahutu bategeka (Nubwo no mu bahuje ubwoko hagenda havukamo ibibazo nka Kiga-Nduga, Abega-Abanyiginya ariko ubundi ikibazo gikomeye ni Hutu vs Tutsi kuko aba iyo bafatanye mu mashati ababigenderamo baba benshi) nubwo bigoye ariko byari bikwiye ko Abanyarwanda twibanda ku biduhuza kuruta ibidutanya kandi tukitoza kwihanganira abandi mubyo tutabona kimwe, urugero niba nizihiza independene yange kuya 01/07 ntibyagakwiye kugutera ikibazo cyangwa ngo utangire kuvuga ko nta cyabaye uwo munsi cyo kwibuka ahubwo nawe ukarindira ko umunsi wawe kuya 01/10 wo kwibohoza ugera byaba na ngombwa nkaguherekeza kuri stade , ninambara umupira uriho ifoto ya Habyalimana nawe uzambare uriho Kagame maze umpamagare umbaze aho ndi nze nkugurire agacupa duseke twishime ari nako tuganira ibyubaka igihugu nk’Abanyarwanda. Amatiku ntacyo azatugezaho.

Yanditswe na Benito Kayihura

 

Exit mobile version