Site icon Rugali – Amakuru

Ijisho rya Rugali: Ebola mu Rwanda irahari ariko leta ya Kagame ikomeje kubigira ibanga!

Amakuru ageze kuri Rugali nuko leta ya Kagame yahiye ubwoba bwuko Ebola yagera i Kigali nyuma yuko hari guhwihwiswa amakuru ko mu karere ka Burera ku bitaro bya Butaro haba hari umuntu uheruka kuhapfira azize icyorezo cya Ebola.

Si uyu muntu waba warapfiriye i Butaro gusa kuko bishoboka ko hari n’abasirikare benshi ba RDF bari kuva muri Congo bakaza baranduye Ebola kuburyo ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuze ko haba hamaze gupfa abagera kuri 17 mu bitaro bya Kanombe.

None uyu munsi taliki ya 17 Kanama 2019 hari umuntu waduhaye aya mashusho muri bobone hasi ariko tukaba tutifuza kuvuga aho aya mashusho yafatiwe kuko za nkoramaraso za DMI zakwirara mu baturage zikabatemagura.

Aha ni mu Rwanda ku muhanda ujya i Kigali aho umugabo w’umukongomani ukekwaho kuba afite ibimenyetso bya Ebola bamukuye mu modoka bakamujya ahantu kugeza ubu hataramenyekana. Ababa bazi uyu mugabo w’umukomani rero mu mutabarize kuko no kumwica bamwica kugirango bahishe ko Ebola irimo kugenda isatira na Kigali.

Irebere nawe uburyo bacunaguza uwo mukongomani wagirango ni muri cya gihe cya Genocide muri 1994 ubwo bahagarikaga amamodoka bagakuramo abantu babaziza ko ari abatutsi.

Exit mobile version