Ababyeyi barereraga mu ishuri Bonaventure Rehoboth Peace School riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, babuze amerekezo y’abana babo nyuma y’ifungwa ryaryo.
Irishuri ryigagaho abanyeshuri basaga 300 barimo abigaga mu mashuri abanza n’iry’inshuke.
Urwandiko rurihagarika rwaturutse mu Karere ka Gasabo ku wa 19 Ukuboza 2017, nyuma y’igenzura ryari ryarakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), ryabaye muri Nyakanga 2017.
Iri genzura ngo ryasanze iri shuri rifite byinshi ritujuje, aho amashuri yaryo ari mato kandi adafite amadirishya ahagije, ubwiherero budahagije, imbuga itariho sima n’igice kinini kitari giteyeho ibyatsi.
Ku wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2018, ababyeyi na bamwe mu bana bigaga kuri iryo shuri bazindukiye ku muryango waryo ufunze, bagamije kugaragaza akababaro kabo.
Mu Kiganiro bagiranye na Kigali Today, basabye Akarere ka Gasabo kureka abana babo bakiga, ibitaruzuzwa neza muri iri shuri bikuzuzwa ariko abana badataye ishuri.
Harerimana Emmanuel wari ufite abana batatu bigaga muri iri shuri yagize ati”Badufungiye bavuga ko ibikorwa remezo bitajyanye n’igihe, tukabasaba ko bareka abana bakiga natwe tugakomeza tuhatunganya ariko batabujijwe kwiga”.
Mukamana Josephine na we ati “Nk’ubu nari nararangije kwishyurira abana banjye batatu amafaranga ibihumbi 80. Nabajije ku yandi mashuri yigenga ngo mbimurireyo, nsanga nsabwa ibihumbi 50 ku mwana ibikoresho bitarajyaho none byanyobeye kuko nta bushobozi”.
Undi ati “Umwana wanjye ubu yirirwa azerera nava ku kazi simusange mu rugo, mfite ubwoba ko nzasanga yaratangiye kunywa ibiyobyabwenge, batubabarire badufungurire”.
Umuyobozi w’iryo shuri, Niyonizeye Bonaventure, nawe avuga ko harimo akarengane. Ati “Ibi bintu birimo akagambane, niba ntakibyihishe inyuma nibaduhe umwaka umwe barebe ko byose bitari bube byakemutse.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Langwida, avuga ko iryo shuri ryari ryarategujwe.
Ati “Amashuri atangira twakoranye inama n’ababyeyi, tubibutsa ko iryo shuri ritujuje ibisabwa ndetse tubereka n’irya Leta bakwimuriramo abana rya GS Kagugu. Abatarishaka bakabajyana mu mashuri yigenga y’aho hafi yemewe. Bigaragara rero ko hari umuntu wabagumuye”.
Uyu muyobozi yemera ko iryo shuri niryuzuza ibyo ryasabwe na REB, rizemererwa gukomeza kwigisha incuke, ariko ko abo mu mashuri abanza batazongera kuhigira.
Yongeraho ko ababyeyi bari batanze amafaranga kuri iryo shuri abana babo ntibahagaruke bazayishyuza nyiraryo, atabikora akarere kakabibafashamo.
Iryo shuri ryari rimaze imyaka 13, ababyeyi bemeza ko ryari ribafatiye runini kuko ngo ryanatsindishaga neza.
Ikibazo kikaba ko aho ryigishirizaga mbere hatejwe cyamunara, aho ryimukiye hakaba hari hatararangira gutunganywa.