Ijisho rigiye guhorwa irindi-Museveni – Flash Radio TV.
Perezida Museveni Yoweli wa Uganda, atangaza ko hagiye gukoreshwa ihame ry’ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo ku rindi, kugira ngo habeho guhangana n’ubwicanyi bukomeje mu gihugu.
Mu ibaruwa yandikiye abaturage ku bibazo biri mu gihugu, Museveni yavuze ko “Bibabaje” kubona polisi ifatanya n’abasivili mu byaha by’ubwicanyi.
Iri zamuka ry’ubwicanyi ni ryo riherutse guhitana mwishywa we, Joshua Nteireho Rushegyera wari kumwe n’umugore, Merina Tumukunde byatangiye bivugwa ko ari Umunyarwanda gusa bikaza kubeshyuzwa.
Aba bishwe mu ijoro ryo kuwa 5 Nzeri 2019 ku muhanda wa Entebbe, werekeza Kampala ku kiraro cya Nambigirwa.
Perezida Museveni mu ibaruwa ye, yihanganishije imiryango yose yabuze ababo bitewe n’ubu bwicanyi bw’abo yise “ibicucu n’ingurube.”
Chimpreports yandika ko yaboneyeho kandi kwihanganisha umuryango wa mwishyhwa we, ati “Umuryango wa mwishywa wanjye, Joshua Nteireho Rushegyera avuka kuri mubyara wanjye, Kyoheirwe washakanye n’umwe mu bashyigikiye NRM muri Bushenyi witwa Rushegyera.”
Muri iyi baruwa ndende kandi Museveni yashimangiye ko abica abantu nta ntambara iriho ari ingurube, kandi ko uko byagenda kose bazafatwa, bagashyikirizwa ubutabera nk’uko byagiye bigenda ku bandi bose.
Uyu mukuru w’igihugu yanenze igipolisi by’umwihariko abakora kuri za kamera zigenzura umujyi. Yatangaje ko aba bagomba gutabwa muri yombi, bakagezwa imbere y’inkiko kandi ntibazagire ahandi muri Leta bongera guhabwa akazi.
Yavuze ko hari Bazzukulu (urubyiruko nk’uko akunda kurwita) rwiteguye gusimbura aba bafite akazi ariko bakaba ntacyo bamaze.
https://flash.rw/2019/09/11/ijisho-rigiye-guhorwa-irindi-museveni/