Site icon Rugali – Amakuru

Ijambo rya Perezida Paul Kagame risoza 2020 ryafashe iminota itagera kuri ibiri!

Mw’ijambo risoza umwaka wa 2020, Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ijambo ritagera no ku minota ibiri ugereranije n’ijambo Madame Victoire Ingabire Perezida w’ishyaka Dalfa Umurinzi yagejeje ku banyarwanda!

Abanyarwanda benshi babyibajijeho. Perezida Paul Kagame ati ibyinshi twabivuza mw’ijambo yagejeje ku banyarwanda igihe yabagezagaho uko igihugu gihagaze. Aha ni ugusondeka abanyarwanda kuko benshi bari bateze amaso iryo jambo ry’umukuru w’igihugu risoza umwaka rikanatangira undi. Ntekereza ko yashoboraga kuvunagura ibyo u Rwanda rwagezeho n’ingamba zigomba gufatwa kugira ngo ibyo batashoboye kugeraho bigerweho muri uyu mwaka twari twinjiyemo.

Byari kuba ari uburyo bwo kwibutsa abaturage. Mwibuke mwese uburyo Perezida Juvenal Habyarimana yahoraga asubiramo aya magambo “Abandi Imana yabahaye zahabu, ibaha petrole ndetse na diyama, twebwe yaduhaye gucunga neza ibya rubanda, Zahabu yacu, Diyama yacu ni amahoro n’ubumwe mu banyarwanda”. Kubera iki yabisubiragamo buri gihe?

Exit mobile version